Published Thursday , on 27 December 2018, 22:01:32 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuri uyu wa 27 Ukuboza, mu Kagali ka Kajevuba, Umudugudu wa Rusasa, Umurenge wa Ntarabana hamenyekanye inkuru ko hari umukobwa ufite imyaka 20 y’amavuko ari kuruka ibintu bidasanzwe birimo ibyuma n’amacupa akaba ari umwana wo mu rugo rwo kwa Nyirambonimana.

Uyu mwana w’umukobwa bivugwa ko ubu burwayi bwamufashe ku cyumweru dusoje, akaba yarafashwe aribwa mu nda, agakomeza kugirango ni ibisanzwe ariko ku munsi w’ejo hashize nibwo batangiye kubona aruka ibintu byinshi bitandukanye, birimo: amacupa, imikandara, ibisimba, amatoroshi, imifuniko, ingufuri, imihoro n’ibindi bitandukanye, muri ibyo yarutse hakaba harimo n’agapapuro gatoya kanditseho ngo ”Uzapfe vuba”.

Aya makuru yashimangiwe n’ubuyobozi bw’Akagali ka Kajevuba aho Gitifu wako Ingabire Laurence yatangarije Nonaha.com ati "Ayo makuru niyo uwo mwana w’umukobwa ejo nibwo yatangiye kuruka ibyo bintu, tukaba ntayandi makuru turamenya neza”.

Ibi byakomeje bishimangirwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarabana Shabani Jean Claude, aho yagize ati “Ayo makuru koko niyo, twabimenye ko mu kagari ka Kajevuba hari umuntu uri kuruka ibintu bidasanzwe, ibyo bintu koko birahari”.

Bamwe mu baturanyi b’uru rugo byabateye ubwoba ngo kuko ibi bintu aribwo bwa mbere babibonye, bakaba banahuriza ku kuvuga ko byaba bifitanye isano n’amarozi n’ubwo badatekereza uwaba yabikoze.

Bimwe mu bivugwa ko uyu mukobwa yarutse

Uyu mukobwa batunguwe no kubona aruka ibyuma