Published Tuesday , on 3 July 2018, 09:44:07 by Bucyibaruta Kabera Samson


Mu murenge wa Burega uherereye mu karere ka Rulindo, habereye umuhango wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabaye ku wa 29 Kamena wabimburiwe no gushyira indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Mvuzo.

Kalimba Mathias, Perezida w’urwibutso rwa Mvuzo, yatangarije Nonaha.com ati ”uru rwibutso rushyinguyemo imibiri 6694, aka gace kabayemo jenoside mu buryo ndengakamere,aho abantu bashyinguye muri uru rwibutso bavanywe ku dusozi dutandukanye aho bari bagiye bajugunywa, ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zari zimaze guhagarika jenoside(…)”.

Uyu muhango waranzwe n’ibiganiro bivuga amateka ya jenoside ndetse n’ubuhamya bwagiye butangwa na bamwe barokokeye muri uyu murenge wa Burega.

Gakindi Cyliaque , umwe mu batanze ubuhamya yagiye agaruka cyane ku nzira y’umusaraba abarokokeye muri kano gace banyuzemo.

Hafashimana Jean de Dieu, Perezida wa Ibuka muri uyu murenge yavuze ko ibyabaye muri iki gihugu ari agahomamunwa, ariko akaba ashimira ubuyobozi bwiza buhora hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, aho yagize ati ”ubu abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, Leta igenda ibafasha umunsi ku munsi, bashakirwa amacumbi, n’ubwo bose batarabasha kuyabona ariko nizerako bizakemuka”, asoza agira urubyiruko inama zo kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside kuko aribo Rwanda rw’ejo.

Dr. Havugimana Emmanuel wari intumwa ya komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNL J), yagarutse ku mateka y’u Rwanda mbere ya Jenoside, mu gihe cyayo ndetse na nyuma yayo, aho yibukije ko mbere yo gukorwa hagiye hakorwa amagerageza hirya no hino mu gihugu.

Uyu muhango wari witabiriwe n’abayobozi b’ingeri zitandukanye, inzego z’umutekano ndetse n’abaturage bo mu murenge wa Burega n’indi ihana imbibi na wo.