Published Friday , on 23 August 2019, 10:59:06 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 21 Kanama, 2019 ikigo k’ishuri ryisumbuye rya Kiyanza kimwe n’ibindi bigo by’amashuri byose byo mu karere ka Rulindo byari mu birori byo kwizihiza umunsi w’umuganura, uyu munsi ubusanzwe mu Rwanda wizihizwa ku wa Gatanu w’icyumweru cya mbere cya Kanama.

Mukabanganyingo Domithilla, umukecuru ufite imyaka 72, yasobanuriye urubyiruko ko umuganura nk’uko mu mateka y’u Rwanda bimeze washyizweho n’umwami, aho yagize ati “Kera twafataga bimwe mu byo mu musaruro wacu tukajya kubitura ababyeyi bacu ku munsi w’umuganura”.

Mu butumwa butandukanye bwatanzwe bwuje impanuro, bwagiye bugaruka ahanini ku gisobanuro cy’umuganura ko ari igikorwa cy’ubutwari cyavomwagamo ubudasa bw’abanyarwanda, bikaba byari uburyo bwo kwerekana ko habaye uburumbuke ku banyeshuri, bikagereranywa no kumurika umusaruro wabo ujyanye n’amasomo biga.

Sibomana Erinest, Umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Kiyanza yabwiye Nonaha.com ati ”Ubu ni uburyo bwo kongera kwigisha urubyiruko iby’umuco wacu hagamijwe kwimakaza indangagaciro z’umuco w’u Rwanda”. Yungamo ati ”Rubyiruko Rwanda rw’ejo nabasabaga ko mugomba no kurangwa n’indangagaciro yo gukunda igihugu ndetse no gukunda umurimo, kuko akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure.”

Shabani Jean Claude, umuyobozi w’umurenge wa Ntarabana, yasabye urubyiruko mbere na mbere gushimira cyane abatumye umuganura wongera kugaruka mu Rwanda kuko abazungu bari barawuciye. Abwira urubyiruko ko umuganura ugomba gutandukanywa n’ubusabane kuko ahanini ufite imizi mu muco nyarwanda, ibiwugize bigomba kugirana isano na gakondo.

Umuganura ku rwego rw’amashuri ukaba ugamije kwigisha umuco urubyiruko ruri ku ntebe y’ishuri, iki gikorwa kikaba cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ”Umuco wacu, isokoy’uburezi n’uburere.”

Mu mateka y’u Rwanda bivugwa ko umuganura watangiye kwizihizwa ku ngoma ya Gihanga Ngomijana mu kinyejana cya 9, uza kongera guhabwa imbaraga na Ruganzu II Ndoli mu 1510 na 1543, ubwo yabohoraga u Rwanda nyuma y’imyaka irenga 15 ruri mu maboko y’abanyamahanga (Abanyoro n’abanyabungo). Ku munsi w’umuganura abayobozi basabanaga n’abayoborwa, abana bagasabana n’ababyeyi mu gitaramo cy’imihigo.