Published Tuesday , on 8 October 2019, 06:32:51 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku wa 6 Ukwakira 2019, hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abageze mu zabukuru, uyu munsi wari ufite insanganyamatsiko igira iti ”Umurimo unoze kuri bose, inzira y’amasaziro meza.

Mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, uyu munsi wari witabiriwe n’ingeri zitandukanye z’abaturage biganjemo abakuze. Umuyobozi w’umurenge wa Ntarabana, Shaban Jean Claude, yavuze ko uyu murenge ariwo ufite abaturage benshi mu karere bageze mu zabukuru, avuga ko harimo abahabwa inkunga y’ingoboka bagera kuri 241.

Yavuze ko hazakomeza gukorwa ibishoboka byose abageze mu za bukuru bagakomeza gufashwa kubaho neza dore ko no mu kwizihiza uyu munsi bamwe muri bo bahawe Matora, ibikoresho by’isuku birimo amasabune, amavuta yo kwisiga n’ibindi. Ibyatanzwe byose harimo n’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 1 isaga, imiryango 6 yorojwe ihene, indi 5 yorozwa inka muri gahunda ya girinka.

Mutabaruka Mathias, umwe mu baturage bitabiriye ibi birori, yavuze ko ashimira mbere na mbere Perezida Kagame wabasubije agaciro nk’abasaza, kuko ubuyobozi bwabanje butigeze bubaha agaciro. Yagize ati ”Kuri ubu dusigaye tuvoma hafi, twegerejwe amazi, ubu turavoma twegerejwe amavomero. Nahawe inka, ubu ndanywa amata nta kibazo, tubayeho neza”.

Veneranda Mukagatare, nawe yashimiye uburyo bitaweho ndetse bakaba batanahwema kubona ibyiza bagezwaho n’ubuyobozi , ibi bikaba bibongerera icyizere cy’ubuzima, yagize ati ”Turishimye cyane, kera abantu bageraga mu za bukuru ntabwo bitabwagaho, ariko kuri ubu twagize umutekano turishima, kera abantu bageraga mu za bukuru ntibagire umuntu ubashyigikira, ariko ubu leta iradusindagiza”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gasanganwa Marie Claire, yagize ati ”Igihugu cyacu gifite umwihariko ukomeye wo kuzirikana umuryango kuko ariwo shingiro rya byose, niyo mpamvu tugomba kuzirikana ababyeyi tukabasazisha neza”.

Uyu muyobozi avuga ko mu kwizihiza uyu munsi ugomba kujya ugira icyo usigira urubyiruko nk’inyigisho, mu rwego rwo gusindagiza abageze mu zabukuru, yavuze ko bafashwa mu bishoboka byose bahabwa inkunga zitandukanye ndetse kuri ubu bakaba bamwe bari gusanirwa amazu no gukangurirwa kwizigamira.