Published Wednesday , on 21 November 2018, 14:21:37 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Igiterane cyabaye 17-18 Ugushyingo 2018, cyateguwe na Korari Beula yo ADEPR Mugambazi ku bufatanye n’andi makorari nka Korari Abategereje Umwami Yesu nayo yo muri iyi Paruwasi ya Mugambazi ndetse na Korari Bethesda yo mu Itorero ry’Akarere ka Karongi (Kibuye), cyabereye mu murenge wa Murambi, Akarere ka Rulindo, cyaranzwe n’ibyishimo birimo ivugabutumwa mu ndirimbo ndetse n’ijambo ry ‘Imana.

Insanganyamatsiko ikaba yari ibumbiye mu ijambo dusanga muri Bibiliya igira iti “kuko uwiteka anezererwa abantu be, azarimbisha abanyamibabaro agakiza” (Zaburi 149:4).

Ikigiterane cyabashije gukirizwamo abasaga 100, bamwe mu bafashe umwanzuro wo gukizwa biyemeje ko bagiye kureka ibibi bari basanzwe bakora, bamwe mu baganiriye na Nonaha.com badutangarije ko bishimiye kuba bumvise ijambo ry’Imana rigatuma bafata umwanzuro wo gukizwa.

Twizeyimana, umwe mu bemeye gukizwa yagize ati “nanywaga itabi, inzoga n’ibindi byinshi ariko ubu niyemeje ko ngiye gukizwa, sinzongera gukora ibyo Imana itemera”.

Kaneza Pascasie, umukecuru bigaragara ko akuze nawe yijyemeje gukizwa aho yadutangarije ko iyo bakijijwe bibafasha kurwanya imyuka mibi rimwe na rimwe ishobora kubatera bikomotse ku miryango baba barashakiyemo, gusenga rero bikaba byarwanya iyo myuka mibi.

Nyiranshuti Joyeuse, umukobwa ufite imyaka 16 yagize ati “ibyigisho byigishirijwe hano byanyuze umutima wanjye mfata umwanzuro wo gukizwa”.

Iki ni igiterane cyabayemo agashya tutari dusanzwe tumenyereye ahantu nk‘aha kuko iyi Korari Bethesda yatahanye inka 2 yagabiwe na Korari Beula, ibi bikaba byatunguye benshi bari bitabiriye aho bavuze ko ibi byo kugabirana byari bimenyerewe ahandi hantu.