Published Tuesday , on 12 February 2019, 16:08:24 by Bucyibaruta Kabera Samson


Ubwo itsinda ry’abadepite ryagiriraga uruzinduko muri karere ka Rulindo, abahinzi ba Kawa bo mu murenge wa Burega batakiye izo ntumwa za rubanda basaba ko ubuvugizi bakabarizwa Ikigo gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi ( NAEB), ahajyanwa ifumbire kuko bamwe mu bahinzi ba kawa batayibonaho.

Ntibisama Dismas ni umwe mu bahinzi bo muri uyu murenge, mu kagari ka Butangampundu, yagize ati ”Ifumbire yatanzwe muri uyu murenge na goronome, SEDO (Abashinzwe iterambere mu kagari) n’ukuriye inkeragutabara, bahamagaye imidugudu iyaje mbere niyo yahise ihabwa ifumbire gusa”, ikindi avuga ko gishobora kuba cyarabaye intandaro y’ibura ry’ifumbire ngo hari amakuru bahawe yababwiraga ko igiti kizafumbizwa garama 100 mu gihe mbere bakoreshaga garama 50, kandi NAEB yo ntiyigeze yongera ingano y’ifumbire.

Ntwari Pie ushinzwe itumanaho muri NAEB agira ati “NAEB niyo itanga ifumbire ku bahinzi ba kawa kandi ntituyibishyuza”, abajijwe impamvu hari abahinzi batayibona kandi bayikwiriye yavuze ko igihe utahabwa ifumbire ari igihe basanze kawa yawe warayifashe nabi, utarayikoreye neza.

N’ubwo NAEB ivuga ibi abaturage bo bijunditse abayobozi b’inzego z’ibanze ko aribo batuma ifumbire itabageraho bamwe ntibatinya no kuvuga ko ifumbire yabo baba bagenerwa ishobora kuba inyerezwa.