Published Sunday , on 4 March 2018, 16:06:55 by Bucyibaruta Kabera Samson

Kuri uyu wa 2 Werurwe, ubuyobozi bw’akarere bwatashye ku mugaragaro ibyumba bitatu bishya by’amashuri byunganira 11 byari bisanzwe byigirwamo ndetse n’inzu abakobwa bararamo (dortoire) mu ishuri rya APAPEC Murambi riherereye mu murenge wa Murambi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo ataha ku mugaragaro ibi bikorwa remezo

Ibi byumba by’amashuri byatashywe bije gukemura ikibazo cy’ubucucike bw’abanyeshuri cyagaragaraga muri iri shuri ndetse n’ikibazo cy’abakobwa baryamaga bacucitse. Ingengo y’imari yubatse ibi byumba byose umuyobozi w’ikigo yavuze ko ari miliyoni 21. Icyumba cy’ubuuryamo bw’abakobwa kikaba cyakira abanyeshuri 200.

Uwanyuze Gatete Marie Polien, umwe mu banyeshuri waganiriye n’umunyamakuru wa Nonaha.rw agaragaza akanyamuneza yavuze ko bishimiye cyane iyi nzu yo kuraramo kuko ngo bararaga babyigana ndetse ugasanga batisanzuye ariko izi nyubako zikaba zije ari igisubizo kandi bakaba bashimira ubuyobozi n’ababyeyi bahora babifuriza ibyiza

Gusa uyu munyeshuri asaba ko akarere kabafasha mu kubona umurongo wa murandasi (internet connection), kugirango bajye babasha gukora ubushakashatsi bwimbitse mu masomo.

Uretse abanyeshuri kandi ikibazo cya murandasi cyanagarutsweho n’umuyobozi w’iri shuri ariko yongera kugaragaza imbogamizi z’indi ikigo gifite zirimo no kuba kitazitiye ndetse n’uburyamo bw’abahungu bukeneye kuvugururwa.

Uburyamo bushya bw’abakobwa uburebeye inyuma

Uburyamo bw’abakobwa uburebeye imbere

Iki gikorwa kandi cyahuriranye n’icyo kwakira imihigo y’abanyeshuri dore ko nabo basigaye bakorera ku mihigo nk’uko umuyobozi w’iri shuri, Dunia JMV yabitangarije Nonaha.rw aho yagize ati ”Abanyeshuri bagiye kujya bakorera ku mihigo kugirango bamenye aho bava n’aho bagana, kandi bakamenya neza ko ari umuco mwiza wo gukorera ku mihigo dutozwa na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda. Ibi birori rero byaranzwe n’ibyishimo ndetse n’impanuro z’ababyeyi n’abayobozi bari babyitabiriye".

Umuyobozi w’Akarere Bwana Kayiranga Emmanuel, yashimangiye ko urugendo rukomeje rwo kubaka ibikorwa remezo nk’ibi birimo amashuri, yagize ati “Ubu mu karere ka Rulindo dukeneye ibyumba by’amashuri 350 bigomba kubakwa (...), yanashimiye kandi ababyeyi muri rusange kuko basigaye bumva gahunda vuba zihutisha iterambere harimo ibikorwa remezo.

Abanyeshuri ba GS APAPEC bateze yombi impanuro z’umuyobozi w’Akarere

Uyu munsi wasusurukijwe n’umuhanzi King Jems anatanga ubutumwa bushingiye ku kubashishikariza kugira umwete mu myigire.

Igikorwa nk’iki cyo gutaha amashuri cyari giherutse na none mu mpera z’uku kwezi gushize kwa Gashyantare ubwo hatahagwa iby’umba birindi by’amashuri ku Rwunge rw’amashuri rwa Muhororo mu murenge wa Murambi.

Ishuri rya APAPEC Murambi

Ishuri rya APAPEC Murambi ryigwamo n’abahungu n’abakobwa 596, rikagira amashami atatu ariyo HEG (History, Economics and Geography), MEC (Mathematics, Economics and Computer), ndetse na MEG (Mathematics, Economics and Geography).

Inkuru bisa: Rulindo: Guverineri Gatabazi yifatanyije n’abaturage mu muganda anataha amashuri mashya