Published Thursday , on 7 June 2018, 20:30:21 by Bucyibaruta Kabera Samson

Uwari ushinzwe imishahara y’abarimu n’abaganga mu karere ka Rulindo, Mfitumukiza Enock, yahagaritswe mu kazi by’agateganyo kubera kugira uruhare mu gutinza imishahara.

Kuri uyu wa Kane tariki 7 Kamena, ni bwo umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel yatangarije mu nama yari yahuje abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’uburezi muri kano karere ko Mfitumukiza Enock yahagaritswe by’agateganyo mu gihe cy’amezi 3.

Mu kiganiro kigufi agiranye n’umunyamakuru wa Nonaha.com, Meya Kayiranga Emmanuel agize ati “Yahagaritswe amezi atatu adahembwa, yazize amakosa menshi yo mu kazi arimo no gutinza imishahara y’abarimu."

Mfitumukiza Enock yahagaritswe mu kazi by’agateganyo kubera gutinza imishahara

Ibi bibaye nyuma y’igihe gito Guverineri w’intara y’amajyaruguru Gatabazi JMV yihanangirije uturere two muri iyi ntara ku kibazo cy’itinzwa ry’umushahara wa mwarimu. Aka karere na ko kakaba karashyizwe mu majwi cyane ku bijyanye n’itinda ry’uyu mushahara.

Iyo baruwa yo ku itariki 14 Werurwe 2018, yasinywe na Guverineri, yihanangirizaga cyane abafite mu nshingano gutegura imishahara nyuma y’aho bigaragariye ko abarimu bahembwa batinze cyane, kubera ko ngo ababishinzwe ku rwego rw’akarere batinda gutegura no kugeza imishahara muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi (MINECOFIN).

Mu kiganiro Nonaha.com yagiranye na Gatabazi JMV icyo gihe, yanakomoje ku karere ka Rulindo, ko ahanini urebye mu ntara y’amajyaruguru aka karere kaza mu dutinza imishahara y’abakozi cyane cyane abarimu, avuga ko uwo bizajya bigaragaraho na we yajya ahabwa ibihano byo mu kazi nko guhagarikwa kugirango abe yabasha kwikosora.