Published Tuesday , on 27 October 2020, 14:32:49 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku gicamunsi cyo ku wa 24 Ukwakira 2020, mu murenge wa Ntarabana, mu Kagali ka Kiyanza, umudugudu wa Nyarurama umugabo w’imyaka 29 witwa Ntibarikure Cyprien, yasanzwe mu mugozi yapfuye. Urupfu rwe rwamenyekanye mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ubwo umugore babanaga yatabazaga abo mu muryango w’uwiyahuye bagera mu rugo bagasanga yamaze gupfa.

Umugore we avuga ko mu gitondo cyo ku wa 24 Ukwakira 2020, umugabo yazindutse ajya mu muganda nk‘uko bisanzwe, aharimo kubakwa amashuri, awurangije ajya mu gasanteri ka Kiyanza, nyuma avayo ageze mu rugo asaba amugore kumutekera ibyo yumvaga ashaka gufungura amaze gufungura yatangiye kubwira umugore ko agiye kwiyahura.

Aya magambo yateye umugore ubwoba bituma ahita yiruka ajya guhuruza abavandimwe b’uyu nyakwigendera, nyuma nibwo bagarutse basanga ari mu mugozi yapfuye.

Gusa hari abaturanyi bavuga ko icyo bakeka cyaba cyarateye uyu mugabo kwiyahura ngo ari uko yashakaga kugurisha inka iri mu rugo ntiyabivugaho rumwe n’umugore we.

Umurambo wa nyakwigendera ukaba warahise ujyanwa kubitaro bya Rutongo gukorerwa isuzumwa ubwo twakoraga iyi nkuru ukaba wari wavanyweyo bari gushyingura.

Kwiyahura ntabwo aribwo bwa mbere bivuzwe muri uyu murenge kuko no mu mezi yashize hari abandi bantu babiri nabo basanzwe mu migozi biyahuye, umwe wo mu kagari ka Mahaza n’undi wo mu Kagari ka Kiyanza ahazwi nko ku cyapa.