Published Tuesday , on 12 February 2019, 13:44:00 by Bucyibaruta Kabera Samson


Umugabo witwa Nturanyenabo Alphonse w’imyaka 59 y’amavuko, wo mu karere ka Rulindo, umurege wa Base yasanzwe mu nzira yapfuye mu ijoro ryo ku wa 10 Gashyantare 2019, bivugwa ko yari avuye kuvoma amazi kuko yasanzwe agaramye iruhande rw’amajerekani abiri yarimo amazi.

Uyu mugabo akaba yasanzwe hafi y’ikigega kiri hafi y’umurenge wa Base ahegeranye na SACCO Izuba Base. Ubusanzwe ngo yari asanzwe agira ikibazo cy’uburwayi bw’umutima akaba ari nacyo bikekwa ko yaba yazize.

Mwumvinezayimana Fiacre, umuyobozi w’umurenge wa Base avuga ko amakuru y’urupfu rwa Nturanyenabo ariyo koko babonye umurambo we nijoro mu masaha ashyira saa mbiri ubwo yari avuye kuvoma. Yagize ati ”Nibyo, abaturage bavugaga ko asanzwe arwara umutima, akaba aribyo bakeka ko byateye urupfu rwe, ariko umurambo we wajyanywe ku bitaro bya Nemba gusuzumwa, ubwo kwamuganga nibo bazatangaza nyakuri icyo yazize”.

Uyu mugabo Nturanyenabo ngo yari asanzwe akora akazi ko kwerekana ama firime muri kano gace k’umurenge wa Base ndetse akaba yari abanye n’abaturage neza nk’uko byemezwa na Gitifu w’uyu murenge, ahamyako nta bundi bugizi bwa nabi yaba yakorewe.