Published Saturday , on 23 March 2019, 08:15:45 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu rukerera rwo ku wa 22 Werurwe 2019, mu murenge wa Buyoga, Akagari ka Gahororo, umudugudu wa Gipfundo hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Kayiranga Jean Chrysostome ufite imyaka 49 y’amavuko.

Ubusanzwe uyu mugabo akomoka mu karere ka Gicumbi, Umurenge wa Mutete, Akagali ka Kabeza mu mudugudu wa Busabira akaba yari yagiye ku gasanteri ka Gipfundo atembereye, kuko gahana imbibe n’Akarere ka Gicumbi.

Umuyobozi w’umurenge wa Buyoga Antoine Muhigira yatubwiye ko ayo makuru bayamenye mu gitondo saa kumi n’imwe n’igice kandi ko ikigaragara yishwe atewe ibyuma. Abajijwe niba ntabakekwa baba bagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi yagize ati ”Abo bari batindanye bari kumwe barimo bamwe basanzwe bakorana umurimo wo guhiga, bafashwe ubu bari mu nzego z’umutekano”.

Uyu mugabo asize umuryango w’abana bane, ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo we ukaba wari uvuye gukorerwa isuzumwa ku bitaro bya Rutongo.

Imodoka itwaye umurambo wa Kayiranga