Published Sunday , on 10 November 2019, 13:21:21 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu murenge wa Burega, Akagari ka Butangampundu mu ma saha ya saa mbiri za nijoro taliki ya 9 Ugushyingo 2019, hapfuye umugabo witwa Uzabakiriho Jean Claude w’imyaka 39 y’amavuko bivugwa ko yishwe atewe icyuma n’uwari waje kwinjira urugo rwe. Gusa uyu ukwekwa nawe ubwo yari agiye gutabwa muri yombi ngo akurikiranwe yarashwe ahita apfa.


Ubwo Uzabakiriho yari avuye mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kiyanza, yerekeje mu rugo rwe ruherereye mu kagari ka Butangampundu, ageze iwe yahasanze umusore witwa Twiringiyimana uri mu kigero k’imyaka 17 na 20 ukomoka mu murenge wa Ntarabana uhana imbibi n’uyu wa Burega akaba ari nawe bivugwa ko yagize uruhare mu rupfu rwa Nyakwigendera, dore ko kuri ubu ubwo twatunganyaga iyi nkuru uyu musore inzego z’umutekano zagiye kumufata ashatse kuzirwanya agahita araswa agapfa.

Ku iraswa ry’uwakekwaga, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Alex Rugigana, yanze kugira icyo abivugaho asaba ko byabazwa RIB, twagerageje kuvugisha umuvugizi wa RIB ku murongo wa telefone ariko ntiyabasha kuyitaba, gusa Gitifu w’akagari ka Butangampundu yemeza ko yarashwe azira gushaka kurwanya abapolisi, yagize ati, Yashatse kwaka komanda imbunda, urumva rero umuntu ukimara kwica umuntu aba agifite ikibazo mu mutwe, yari afite n’ibisongo n’uko baramurasa.

Bamwe mu baturage baturanye n’umuryango wa Uzabakiriho bahuriza ku kuba uru rupfu rukomoka ku makimbirane yo mu miryango nk’uko Ntibisama Dismas, Umukuru w’umudugudu wa Kisigiro yabitangarije Nonaha.com, yagize ati “Uyu muryango wabanaga mu makimbirane, tugerageza umunsi ku munsi kubahuza ariko bikanga, babanye badasezeranye, twahoraga duhosha ibibazo by’amakimbirane yabo, ibyaherukaga vuba aha byanyujijwe mu masibo (…)”.

Ibyo abaturage bavuga ntago banyuranya n’ubuyobozi cyane, kuko na Gitifu w’Akagari ka Butangampundu, Kamali Aaron yatangarije Nonaha.com ko Uzabakiriho yakubiswe koko kandi akaba aribyo byamuviriyemo urupfu, uyu muyobozi yakomeje avuga ko ukekwaho kumwica yabaga yaje nk’umwinjira mu rugo ariko n’ubusanzwe uyu muryango ukaba wari usanzwe ubana mu makimbirane.

Uzabakiriho Jean Claude asize umugore n’umwana umwe, ubwo twakoraga iyi nkuru, umurambo we imodoka ya polisi yawujyanye ku Bitaro bya Rutongo ndetse n’umugore wa Nyakwigendera inzego z’ubugenzacyaha ziramujyanye kugirango yifashishwe mu gutanga amakuru hanarebwe uruhare afite ku rupfu rwa Nyakwigendera.


Imodoka ya Polisi itwaye umurambo

Abaturage bifuza ko bitewe n’ibibazo babona by’amakimbirane, inzego zibishinzwe zigomba kujya gukurikirana ibibazo bigaragara mu miryango iri muri kano gace ngo kuko bidakemuwe bakumva ejo cyangwa ejobundi abandi nabo bapfuye. Uwitwa Kazera Garasiyani, avuga ko imiryango ibanye mu makimbirane ikwiye kujyanwa mu itorero ikaganirizwa indangagaciro na kirazira, avuga ko mu minsi ishize nawe uwo babana yamukubise umuhini mu mutwe ariko Imana igakinga ukuboko, bityo akaba afite ubwoba ko nawe isaha n’isaha yapfa.