Published Monday , on 15 July 2019, 20:55:52 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu murenge wa Cyungo, mu kagari ka Burehe, umudugudu wa Sove ahazwi nko mu gasanteri ka Rwiri, mu nzu zicumbikwamo [bamwe bita Geto], z’uwitwa Hakizinshuti Claude, hasanzwe umurambo w’umukobwa ufite imyaka 19 witwa Akimana Latifah. Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2019.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mukobwa yatangajwe n’undi musore wabanaga n’uwo bivugwa ko yatorotse, ubwo uyu musore yaje avuye mu kazi nk’ibisanzwe agakingura inzu yagera mu cyumba ku buriri akahasanga umurambo w’uyu mukobwa.

Uyu mukobwa nawe yakoranaga na bano basore muri Sosiyete y’abashinwa yitwa Chicho irimo gukora umuhanda Base-Nyagatare, azunguza udutambaro mu bayobora imodoka ahakorwa umuhanda.

N’ubwo intandaro y’uru rupfu itaramenyekana, bamwe mu batuye muri ako gace bavuga ko uyu musore wabuze yaba yari arimo amafaranga uyu mukobwa, yayamwishyuza akamwica agatoroka.

Barahira Honore ni umwarimu wigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Burehe, yagize ati, "Hari kuvugwa ko uriya mukobwa yari arimo uwo musore amafaranga, hakaba hakekwa ko ariyo yaba yabaye intandaro y’urupfu rwe, ubwo yayamwishyuzaga!"

Uyu nyakwigendera akomoka mu murenge wa Base uhana imbibi n’uyu wa Cyungo mu kagari ka Cyohoha.

Umuyobozi w’umurenge wa Base, Mwumvinezayimana Fiacre, yagize ati, ”Uwo mukobwa wapfuye nibyo koko yakomokaga mu murenge wacu wa Base”.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Kinihira gukorerwa isuzumwa ngo harebwe icyateye urupfu rwe.