Published Wednesday , on 14 November 2018, 19:48:14 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku wa Gatatu tariki 14 Ugushyingo 2018, umusore witwa Ndekeyimana ufite Imyaka 34 y’amavuko yafatiwe mu gasanteri k’ubucuruzi ka Kiyanza mu karere ka Rulindo afite urumogi.

Uyu musore uri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ntarabana, n’ubwo yasanzwe afite urumogi ntiyemera ko asanzwe arunywa, yagize ati “Ubusanzwe nagiye ahitwa Gaseke ndusangayo bambwira ko ruvura inzoka ndaruzana”.

Gusa n’ubwo ahakana ko yari asanzwe arukoresha nk’ibiyobyabwenge yiyemerera ko abifatiwe ku nshuro ya 2 dore ko avuga ko mu mwaka wa 2017 yigeze nabwo gufungirwa gukoresha ibiyobyabwenge akaba yaramaze muri gereza amezi 6.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV aherutse kuvuga ko ibiyobyabwenge byanze bikunze bigomba kurandurwa mu Ntara ayoboye. Ibi bikaba byarongewe gushimangirwa na Minisitiri w’Ubutabera Johnson Busingye, mu butumwa yahaye abaturage b’Akarere ka Gicumbi, yabawiye ko muri burundu ebyiri bagomba kwihitiramo imwe yaba gufungwa burundu kubera ibiyobyabwenge cyangwa se kureka burundu ibiyobyabwenge.

Nk’uko igitabo cy’amategeko mpana byaha cy’u Rwanda kibiteganya aramutse ahamwe n’icyaha yahanishwa ingingo ya 594: Ibihano ku muntu ukoresha ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo bitemewe n’amategeko.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese unywa; witera, uhumeka, wisiga cyangwa ukoresha ubundi buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) ku geza ku myaka itatu (3 )n’ihazabu y’amafaranga y’ u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi Magana atanu(500.000).