Published Sunday , on 24 June 2018, 11:17:55 by Bucyibaruta Kabera Samson

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2018, mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Masoro, mu kagari ka Kabuga, umudugudu wa Rubaya, umusore wari ufitanye amakimbirane na nyina yiyahuye yimanitse mu mugozi arapfa.

Aya makuru y’urupfu rw’uyu musore yashimangiwe n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Masoro Ndahayo Ildephonse, aho yabwiye umunyamakuru wa Nonaha.com ati “nibyo yapfuye, ubu niho ndi kwerekeza, ibindi ndabibatangariza ngezeyo”.

Umusore witwa Furaha Jonadabu wavutse mu 1998 mwene Karenzi Claude na Mukankusi Adella, bivugwa ko yari afite dosiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Murambi yo kuba ku itariki 19 Kamena 2018 yarakubise nyina umubyara, ni nyuma y’uko uyu musore yakaga amafaranga nyina akamuha ayo yari afite umusore arayagaya bituma amukubita.

Bikekwako iyi yaba ari yo ntandaro yaba yamuteye kwiyahura kuko nyina umubyara yari yaravuye mu rugo ariko ikirego yaragishyikirije polisi ategereje ko yazasubizwa mu rugo nk’uko bitangazwa na Mukankusi Adela ubyara uyu musore.

Furaha yasanzwe mu mugozi yimanitse yapfuye

Uyu musore kandi ngo yari yarateguye umugozi yavugaga ko azamanikamo nyina n’undi yari yiteguriye kwimanikamo amaze kwica nyina.