Published Saturday , on 23 March 2019, 09:40:23 by Bucyibaruta Kabera Samson


Ku gicamunsi cyo ku itariki 15 Werurwe 2019, mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Ntarabana, abahanzi batandukanye bari barangajwe imbere n’umwana muto uzwi ku izina rya Baby Style baremeye umwe mu bakobwa babyaye bakiri abana, bamugenera amata n’ibiribwa bifitea agaciro k’amafaranga ibihumbi ijana.

Hanatangiwe ubutumwa bwibanze ku kwirinda inda zitateguwe no kwirinda ibiyobyabwenge.

Uwizeyimana Sandrine ni umwe mu bagizweho ingaruka no kubyara atabiteguye ndetse bikanamuviramo gucikiza amashuri, aganira na Nonaha.com yagize ati ”Kubyara byangizeho ingaruka nyinshi, nabyaye ndi muto kandi ndi imfubyi”.

Agira inama abana b’abakobwa kujya birinda ibishuko kuko kubyara uri umwana nta kiza kibibamo.

Kabera Godfrey ni intumwa y’umuryango CLADHO uharanira uburenganzira bwa muntu, ubutumwa yahatangiye bwagarutse cyane mu gukumira inda ziterwa abangavu ndetse no gutanga amakuru aho byagaragaye hagamijwe kugira umuryango mwiza.

Ubu bukangurambaga buje bwunganira igikorwa Ministeri y’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango imazemo iminsi ku nsanganyamatsiko igira iti ”Dufatane urunana twubake umuryango utekanye”.

Ndahiro Valens Papy uyoboye itsinda ryakoze iki gikorwa yagize ati “Iki gikorwa cy’ubukangurambaga tubinyujije mu bihangano ni igikorwa kigiye kujya gikorwa buri gihe tuzenguruka igihugu cyose, n’ubwo gisaba imbaraga nyinshi tuzagerageza”. Yanaboneyeho gusaba abafatanyabikorwa batandukanye kwifatanya nabo mu bikorwa bigamije kurandura burundu ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abana cyane cyane abaterwa inda.

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze nabwo bushima umusanzu w’abahanzi, ndetse bwo bunabonako ubukangurambaga bworoha iyo hagaragayemo abahanzi kuko aribwo babona ubwitabire bwinshi bw’abaturage kandi iyo bunyujijwe mu mikino itandukanye bwumvikana kurushaho nk’uko bitangazwa na Shabani Jean Claude, umuyobozi w’umurenge wa Ntarabana wabereyemo ubu bukabgurambaga.

Urubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi

Ubukangurambaga bwasojwe Baby Style atanga ibihembo yateguye binyuranye ku mikino n’indirimbo, hahembwa abanyeshuri biga mu ishuri rya GS APAPEC Murambi, bahembwa bimwe mu bikoresho by’ishuri.