Published Thursday , on 19 September 2019, 12:18:22 by Francine Andrew Mukase

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ibaye, abagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu bikabaviramo kwandura indwara zidakira barasaba kwitabwaho by’umwihariko, ngo kuko umubiri wabo umaze kugira intege nke, bakaba batakibashije gukora nka mbere ngo bashobore guhangana n’imibereho.

Mariyana Murorunkwere (amazina ye yahinduwe) ni umugore ufite imyaka 57 y’amavuko, muri Jenoside umugabo we yarishwe ndetse n’umwana, asigara ari umupfakazi w’incike. Murorunkwere yafashwe ku ngufu n’abagabo benshi muri Jenoside, byamuviriyemo kwandura indwara nyinshi zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA.

Murorunkwere yagize ati, “Narasambanijwe, bavugaga ko ngo ari uguca agasuzuguro najyaga mbasuzugura, nakurijemo kwandura SIDA; ngeze mu gihe ntagishoboye kugira umurimo nkora ngo mbe nakwiteza imbere.” Murorunkwere akomeza atangaza ko aramutse abonye ubufasha bwo kumwitaho mu buryo bw’imibereho byamufasha guhangana n’ubuzima.

Bamwe baratabariza abaturanyi babo

Abandi bamwe mu baturage bahangayikishijwe n’abaturanyi babo bafashwe ku ngufu muri Jenoside bakanduzwa indwara zidakira; ngo babanje kwihagararaho barwana n’ubuzima mu bufasha butandukanye Leta yagiye ibagenera, nyamara aho bigeze ntibakibashije kwibeshaho kuko imbaraga z’umubiri ntazo bafite ngo babashe gukora bitunge.

Placidia Uwamumpa ni umubyeyi ukuze, atuye mu kagali ka Karangiro mu murenge wa Nyakarenzo; aratabariza umugore utuye ku Winteko wafashwe ku ngufu muri Jenocide aribwo akimara kubyara bakamwanduza SIDA ndetse n’umubiri ukangirika.


Babigarutseho no mu nteko z’abaturage

Uwamumpa yagize ati, “Abatarapfuye byabagizeho ingaruka mbi cyane, nk’uyu mugore wo ku Winteko wafashwe ku ngufu aribwo akimara kubyara, ariho nabi cyane, abana na nyina nawe w’umukecuru, bariho nabi pe!”

Mukashyaka Theresa nawe ni umubyeyi w’abana batandatu wapfakajwe na Jenoside, atuye mu murenge wa Nyakarenzo; atangaza ko n’ubwo we atafashwe ku ngufu ariko azi benshi byabayeho kandi akaba abona ingaruka byabagizeho.

Mukashyaka yagize ati, “Abafashwe ku ngufu bamwe barwaye indwara zidakira, abandi barahungabanye bikomeye, aho bigeze bakeneye ubundi bufasha bw’umwihariko.”

Imiryango ibareberera yemeza ko imbaraga ari nke

Imwe mu miryango isanzwe ireberera abacitse ku icumu rya Jenoside yemeza ko imbaraga zo kubafasha zabaye nke bityo bakaba batagishoboye guhangana n’ingaruka za Jenoside zigenda ziyongera uko imyaka igenda ishira.

Madamu Mukamurenzi Faina ni Perezida wa AVEGA mu karere ka Rusizi, atangaza ko ingaruka ari nyinshi ku bagore n’abakobwa bafashwe ku ngufu muri jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994; zimwe muri zo ni indwara zidakira zirimo SIDA ndetse n’ibyuririzi byayo.

Mukamurenzi akomeza atangaza ko AVEGA na IBUKA aribo ubusanzwe bita ku bibazo by’abacitse ku icumu rya jenoside, ariko aho bigeze hakaba hari ibibazo batakibasha kubonera umuti kuko n’imwe mu miryango yahoze ibatera inkunga yahagaze; akaba asaba ko hagira indi miryango cyangwa inzego bibatabara bikabafasha guhangana n’ingaruka za Jenoside.