Published Friday , on 1 February 2019, 14:33:30 by Bucyibaruta Kabera Samson


Imodoka itwara abagenzi ya Kompanyi ya Ritco Ltd yari ivuye i Kigali saa munani z’ijoro mu rukerera rushyira tariki ya 1 Gashyantare 2019, yerekeje i Rusizi yakoreye impanuka mu murenge wa Giheke aho yendaga kwinjira mu mujyi wa Rusizi mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu umwe yitaba Imana.

Iyi Bus ifite puraki RAD 249 K yari itwawe na Mutuyimana Aljabal, yavuze ko iyo mpanuka yatewe n’imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ivuye i Rusizi igata umukono wayo iza isatira Bus, Mutuyimana agerageje guhunga Fuso yagonze inkengero z’umuhanda ari nabyo byaje kuvamo kubirinduka.

Amakuru Nonaha.com ihawe n’ubuvugizi bwa Ritco Gahigana Jem, ni uko iyi modoka yari itwaye abagenzi 58 ariko 26 akaba aribo bahungabanyijwe n’iyi mpanuka, kugeza ubu bakaba bari gukurikiranwa n’abaganga bo ku bitaro bya Gihundwe, umwe wari wakomeretse bikabije yahise yitaba Imana.

Umushoferi wari utwaye Fuso bivugwa ko ariyo nyirabayazana y’impanuka ntaraboneka kuko iyo Fuso yikomereje urugendo.