Published Thursday , on 27 September 2018, 17:45:00 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Gashonga, kuri uyu wa 27 Nzeri ,2018 mu ma saa yine za mu gitondo, inzu y’uwitwa Uwihoreye Jean Claude yafashwe n’inkongi y’amashanyarazi irashya irakongoka.

Aya makuru ny’iri nzu nawe yayabwiwe bamuhamagaye kuri telefone, kuko yari mu kazidoreko ari SEDO mu kagali ka Kacyuma, nibwo bamubwiye ko babona inzuye irimo gushya,muri uru rugo ntawundi muntu wari uhari.

Polisi ikorera muri kano karere ka Rusizi,yagerageje kuza kuzimya inkongi ariko ihagera inzu n’ibirimo byose byamaze gukongoka, iyi nzu bikaba bivugwako ifite agaciro ka Miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse hakaba harangirikiyemo n’ibintu bifite agaciro ka Miliyoni 2, nkuko twabitangarijwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga.

Bigirimana Theoneste umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashonga, yagize ati "turakekako ari insinga zakoreshejwe zitujuje ubuziranenge, inaha muri Rusizi bakunda kugura insinga zivuye muri Congo za make, bikaba bishobokako aribyo byaba byateye ibi byago", abajijwe niba hari abajya bashyira ubwishingizi ibikorwa byabo yasubijeko igice barimo ari icyaro batajya babyitabira, akaba yasoje agira inama abaturage kujya bajya mu bwishingizi,ndetse bagakoresha n’ibikoresho byujuje ubuziranenge.

Uyu muryango ubu ukaba ucumbikiwe n’abaturanyi, kuko muri uru rugo bafite abana 4, Umurenge nawo ukaba uri gushaka uko waremera uyu mu ryango mu kaga wahuye nako.