Published Saturday , on 21 August 2021, 10:42:30 by NONAHA

Mu murenge wa Nkanka wo mu karere ka Rusizi hagaragara imibare ikiri hasi y’ababoneza urubyaro, nk’uko imibare yo ku kigo nderabuzima cy’uyu murenge ibigaragaza. Ibi ngo biterwa n’uko ari umwe mu mirenge yegereye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bigatuma bafata imwe mu mico yaho irimo kudakunda gukoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro, ndetse no kuba ikigo nderabuzima ari icya kiliziya gatolika na yo ikaba itemera uburyo bwo kuboneza urubyaro bya kizungu.

Kuri uyu wa 20 Kanama 2021 ubwo habaga ubukangurambaga ku kuboneza urubyaro no kwipimisha SIDA ku bushake muri uyu murenge ahari isoko rizwi nko ku Ihepfo, hari abagore bavuze ko batari basanzwe baboneza urubyaro, yewe hari n’uburyo bwo kuruboneza bumviye aho.

Uwitwa Niyobuhungiro Esther ati: ’’ni uko nari numvise bavuga urunigi noneho nkaba ntaruzi nashakaga kurureba ndumenye, noneho nzarukoreshe.’’

Naho Mukamugema Rachel ati: ’’ni ubwa mbere mboneje urubyaro, nkaba nifuje gukoresha utunini..’’

Baziki Youssouf umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nkanka avuga ko koko mu murenge ayoboye hari imibare ikiri hasi y’ababoneza urubyaro ariko ko akenshi biterwa n’uko abatuye uyu murenge bamwe muri bo bafata imico y’abaturanyi ba Kongo kandi ho ibyo kuboneza urubyaro batabyitaho cyane. Ati: ’’iyo urebye imiterere y’umurenge wa Nkanka ni Umurenge wegeranye n’abaturanyi muri Kongo, aho usanga umuco wo kuboneza urubyaro usa n’aho udahari, bigatuma usanga n’abaturage bacu bagira umuco wenda gusa na wo, ariko ni akazi kacu umunsi ku wundi wo kugirango tubafashe kuboneza urubyaro.’’

Iyi mibare kandi y’ababoneza urubyaro muri uyu murenge ikiri hasi ngo na none iterwa n’uko ikigo nderabuzima cyaho ari icya kiliziya gatolika kandi itemera kuboneza urubyaro mu buryo bwa kizungu, bigatuma uburyo buhakoresherezwa bwonyine ari ubwa kamere nk’uko umuforomo ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro mu kigo nderabuzima cya Nkanka, Nsengamungu Bernard abivuga. Ati: ’’Biterwa na cya kibazo tuvuga cyo kuba abaforomo ari bake ku kigo nderabuzima, ndetse no kuba hari abaza bakeneye kuboneza urubyaro ku buryo bwa kizungu bati manuka hepfo mu Gatsiro, ugasanga kugirango ahagere bibayemo nk’akantu gatuma batitabira nk’uko byakagombye.’’

Ubu bukangurambaga bw’umurenge wa Nkanka ku bufatanye n’impuzamiryango Profemme Twese Hamwe ngo bwitezweho kongera imibare y’ababoneza urubyaro, nk’uko Alice Uwimbabazi umukozi wa Profemme ushinzwe ubujyanama mu by’amategeko abivuga. Ati: ’’Uretse ubu bukangurambaga twakoze gutya hari n’ibindi biganiro tugenda dutanga kubyerekeranye na gahunda yo kuboneza urubyaro, nyuma y’ibyo biganiro abafatanyabikorwa bacu ari bo bigo nderabuzima bagenda batubwira ko imibare y’abagana ibigo nderabuzima bagiye gufata uburyo bwo kuboneza urubyaro baba bahisemo igenda yiyongera’’.

Ababoneza urubyaro mu murenge wa Nkanka bari kuri 36%, na ho uburyo bukunze kwitabirwa bukaba ari ubw’inshinge ziterwa abagore na ho uburyo bukoreshwa ku bagabo buzwi nka Vasectomie bukaba bukiri hasi.