Published Monday , on 14 January 2019, 11:23:41 by Jean Claude Muvunyi


Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo akaba n’umuyobozi wa FPR Inkotanyi muri aka karere, Kayiranga Emmanuel kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019 yasabye abatuye Akagari ka Rutonde kubana neza muri byose kugira ngo bazamurane.

Ibi Meya yabitangarije mu nteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi y’aka kagari.

Yabwiye itangazamakuru ko yagarutse kuri ubu butumwa kuko ngo aka kagari karimo guturwamo n’abakire benshi bavuye mu mujyi wa Kigali, hakaba hari impungenge ko abakire bashobora kwironda.

Yagize ati “Kuba abantu batuye hano i Rutonde basangira ibyiza byaho, bakagombye no gusangira ibibazo bagashakira hamwe ibisubizo birambye”.

Muri iyi nteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi hanabereyemo igikorwa cyo kuzaza komite y’inzego z’abagore n’urubyiruko kuko hari abimutse n’abatakoraga uko bikwiye nk’uko Umuyobozi w’uyu muryango muri aka kagari Bahizi Emmanuel yabidutangarije.

Bahizi Emmanuel, umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu kagari ka Rutonde

Yongeyeho ko bayiteguye bagamije kungurana ibitekerezo kandi ko bashimye inama bahawe na Meya akanaba Umuyobozi wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Rulindo.

Uhoranimana Jean Jacque Roge Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari yashimiye abateguye iyi nteko rusange kuko ngo yabafashije kuzamura iyumvire y’abaturage ayobora.

Meya yabwiye abari bitabiriye iyi nteko rusange ko iyo ukoze ibyo usabwa kandi bitabangamiye abandi, ari bwo uba uri Umurwanashyaka Nyawe.

Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Kayiranga Emmanuel

Aka kagari keramo cyane urutoki, imboga ndetse n’ibigori mu gihe abandi benshi bakora ubucuruzi butandukanye.