Published Monday , on 6 May 2019, 19:25:16 by Bucyibaruta Kabera Samson

Zimwe mu mbogamizi zagaragajwe n’abaturage b’Akagali ka Rutonde mu murenge wa Shyorongi ubwo basuraga urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali tariki ya 1 Gicurasi 2019, harimo n’imitungo itagaruzwa y’imanza za Gacaca.

Abaturage b’Akagari ka Rutonde 321 nibo basuye uru rwibutso bahagarariye bagenzi babo mu byiciro bitandukanye birimo amadini n’amatorero, abikorera ndetse n’urubyiruko, nyuma yo gusura uru rwibutso mu bice byarwo byose, bavuze ko hari amateka mashya bahakuye, ndetse n’isomo kuko ibyo bahaboneye batajyaga babibona mu nzibutso ziherereye mu karere ka Rulindo.

Perezida wa Ibuka mu Kagali ka Rutonde, Munyanshoza Dieudonne yashimiye ubuyobozi bwabateguriye iki gikorwa cyo gusura urwibutso ariko agaragaza n’ikibazo cy’imanza zaciwe n’Inkiko Gacaca, yagize ati ”Turasaba Leta ubufasha hakarangizwa imanza zaciwe na Gacaca, ndetse n’abahamwe n’ibyaha bagakurikiranwa cyane cyane abakiri hanze bidegembya”.

Umuyobozi w’Akagali ka Rutonde, Uhoranimana Jean Jacques Roger yavuze ko basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kugirango abaturage bigire ku mateka, bashobore guhangana n’ingengabitekerezo ndetse n’amacakubiri, bimakaze ubumwe n’urukundo, no gukangurira abakiri bato kwirinda ibishobora kubasubiza mu bihe bigoye igihugu cyanyuzemo.

Inkuru bisa: Abatuye Akagali ka Gasiza basuye urwibutso rwa Kigali