Published Friday , on 25 May 2018, 12:46:32 by Christophe Hitayezu

Rwakazina Marie Chantal wari usanzwe ari Umukozi mu Muryango w’Abibumbye (UN) niwe utorewe kuba Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali wasimbuye Nyamurinda Pascal uherutse kwegura ku mpamvu ze bwite.

Ahise arahirira izi nshingano nshya

Mu matora y’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali habanje gutorwa Umujyanama rusange uhagarariye Umurenge wa Nduba mu nama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, hatorwa uyu Rwakazina Marie Chantal ndetse ahita atorerwa kujya muri Njyanama y’Umujyi wa Kigali ahagarariye aka karere ka Gasabo.

Rwakazina w’imyaka 45 yiyamamaje ahatanye n’umunyamategeko Me Murekatete Herniette, aba bombi bakaba ari nabo bonyine bamamajwe kuri uyu mwanya maze amatora arangira Rwakazina Marie Chantal ari we ugize ubwiganze bw’amajwi 146 ku majwi 8 ya Me Murekatete maze ahita aba Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali.