Published Saturday , on 5 August 2017, 01:27:36 by Uwimana Joselyne

Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa rubona akagari ka karambi barasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwabishyuriza ikigo cy’igihugo gishinzwe ingufu REG kuko bamaze imyaka itanu barabambuye.

Aba baturage bavuga ko iki kigo cyabangirije imitungo ubwo hacaga imiyobora y’amashanyarazi kandi iki kibazo cyabo kikaba kimaze imyaka myishi ko banakibajije ubuyobozi bw’akarere none bakaba barategereje igisubizo bagaheba.

Nshimyumuremyi Ethienne aragira ati “Ikibazo cyacu kirazwi kuko twakigejeje ku murenge yemwe na meya twarakimubwiye, baraje baratubarira barangije barigendera ntibagaruka ubwo rero mwatubariza bakatwishyura ibyacu .

Meya w’akarere ka Rwamagana we avuga ko ikibazo kigiye gukemuka, Mbonyumuvunyi Rajab ni umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, aravuga ko ikibazo kigiye gukemuka, yagize ati “Iki kibazo cy’aba baturage turakizi twakigejeje no kumuvunyi kuko kiri mu mirenge myinshi, ariko kigiye gukemuka mu minsi mike”.

Aba baturage bambuwe ni abo mu mirenge ya Rubona, Mwurire na Karenge.

Mu kagari ka karambi harimo abaturage bagera kuri 40 bangirijwe imitungo yabo harimo n’iy’akagari ka karambi, babarimo amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi Magana arindwi na kimwe.