Published Saturday , on 21 July 2018, 18:34:02 by Christophe Hitayezu

Akarere ka Rwamagana karakora ibishoboka byose ngo kisubize umwanya wa mbere nk’uko kabitsindiye umwaka ushinze wa 2016-2017, kakagira n’icyizere ko amateka azisubiramo kuko ubu kamaze kwesa iy’uyu mwaka ku kigero cya 99.8%.

Umuyobozi w’aka karere, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko umuhigo umwe rukumbi ari wo batagezeho 100% mu mihigo 72 bahize.

Meya Mbonyumuvunyi agira ati "Muri uyu mwaka turangije, imihigo 72 yose twagerageje kuyikurikirana no kuyishyira mu bikorwa uko byagombaga, ubu turi ku kigereranyo cya 99.8% cy’imihigo yose. Imihigo 43 [ingana na 60%] ijyanye n’ubukungu yose twayigezeho 100%, mu mihigo 20 [ingana na 28%] ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage twageze 100% kuri 19, hanyumwe umwe wa Mituweri niwo uri kuri 90.5%, imihigo 9 [ingana na 12%] y’imiyoborere myiza yose twayigezeho 100%".

Mbonyumuvunyi Radjab, umuyobozi w’Akarere ka rwamagana

Kuba aka karere karabaye aka mbere, Meya avuga ko byabatwaye ingufu nyinshi kandi na byo bituma bahora bakora ibishoboka byose kuko ’n’umwana wabaye uwa mbere atajya asinzira ahora mu masomo ngo atazasubira inyuma’.

Aka karere kandi kagaragaza ko gafite iminshinga migari gateganya gukora umwaka utaha irimo guha amazi icyanya cyahariwe inganda mu karere ufite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 885, hakaba n’indi mirenge izahabwa amazi. Umujyi wa Rwamagana kandi hakazubakwamo ruhurura ebyiri ngo amazi atazakomeza gutwara amazu y’abaturage. Hazubakwa imihanda, hatunganywe igishanga cya Cyaruhogo, hakwirakwizwe umuriro w’amashanyarazi n’indi mishinga izatuma karushaho gutera imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Rwamagana, Kakooza Henry avuga ku mishinga migari y’akarere

Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere tariki 23 no ku wa kabiri tariki 24, ari bwo ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare kizakora igenzura ku mihigo muri aka karere ka Rwamagana.