Published Thursday , on 29 October 2020, 14:24:59 by Bucyibaruta Kabera Samson

Mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Munyaga, akagari ka Kaduha, umugabo witwa Mwiseneza Emile aratabaza nyuma yo gusanga inka ye mu kiraro iryamye itabasha guhaguruka, nyuma agatungurwa no kongera gusanga bayitwitse.

Uyu mugabo avuga ko atewe intimba n’agahinda no kuba abantu bavuga ko inka ye yaguze amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumb 400 ariwe wayitwikiye.

Agira ati ”Birababaje kandi biteye n’agahinda mbonamo nk’agashinyaguro ndigukorerwa kuko siniyumvisha ukuntu inka yaba yaragize uburwayi ntigeze nsobanukirwa icyabuteye nkarwana no gushakisha uburyo yavurwamo ariko nkaza gutungurwa no gusanga mu gitondo yatwitswe. Byanteye gukomeza kwibaza byinshi kuko abantu babaga amatungo muri kano gace bahoraga baza bambwira ko ngomba kuyibaha bakayigura bakajya kuyibaga.(…)”.

Uwingeneye Latifa ni Umuturanyi wa Mwiseneza yagize, ahamya koko ko ibi byabaye. Agira ati “ Nibyo koko inka y’umuturanyi wanjye yaratwitswe kandi wumve ko yatwikishijwe Peteroli , narabyutse mu gitondo numva abantu bavugira aho ikiraro giherereye, doreko ataba hafi yacyo kuko hari undi muntu wahabaga, twagezeyo dusanga koko yatwitswe”.

Uyu muturanyi avuga ko akurikije ubushishozi bwe bitashoka ko ari nyirayo wayitwitse, kuko umuntu atakwikura amafaranga yo kugura inka imuhenze ngo narangiza ayivuze nyuma ahindukire ayitwike. Yakomeje avuga ko aya magambo ashobora kuba ari kuvugwa n’abantu bashaka kuyobya uburari bazibangatanya ibimenyetso.

Ibuka ivuga ko yatangiye gukurikirana ngo irebe ko hari isano bifitanye no guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida wa Ibuka mu murenge wa Munyaga, Ruzagiriza Sylvestre, agira ati ”Nibyo ikibazo twakimenye turacyagerageza gushakisha amakuru ngo turebe niba byaba bifitanye isano no guhohotera abacitse ku icumu bo muri uyu murenge, dore ko banahasize urupapuro rwa taragite rwanditseho ruti ’Kagame akunda abacitse ku icumu azafatanye nabo azakwihere shisha kibondo niyo ikwiriye wowe’”.

Mukashyaka Chantal , Gitifu w’umurenge wa Munyaga yabwiye nonaha.com ati “ Itwikwa ry’inka twararimenye biba ngombwa ko tumenyesha inzego z’umutekano ndetse n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, baraje ariko kugeza magingo aya ntiturabasha kumenya muby’ukuri ibyavuye mu iperereza, yakomeje avuga ko ku bijyanye no guhohotera abacitse ku icumu muri uyu murenge ntabisanzwe bihagaragara, avugako ari ugutegereza ibyo iperereza rizatangaza.