Published Sunday , on 2 February 2020, 16:55:12 by Christophe Hitayezu

Imiryango 159 yo mu karere ka Rwamagana, yatashye amazu yubakiwe n’akarere mu rwego rwa gahunda ya Tujyanemo yatangije n’aka Karere yo kunganira abatisoboye, ni amazu umuyobozi w’akarere avuga ko imwe ifite agaciro kari hagati ya miliyoni eshanu na zirindwi. Ni igikorwa cyahujwe no kwizihiza umunsi w’Intwari tariki ya mbere Gashyantare nka kimwe mu bikorwa by’ubutwari dore ko ubuyobozi buvuga ko urugamba rusigaye ari urw’iterambere.

Mukobwajana Asaph, ni umwe mu batujwe mu murenge wa Gishari muri Rwamagana, avuga ko we n’umuryango we w’abantu batandatu babaga mu buzima bubi. Avuga ko yari amaze imyaka ibiri akodesherezwa n’umurenge mu nzu yishyurwaga amaafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu.

Agira ati "Naryaga nciye inshuro ntagira aho mba, ariko ubu ndashima Imana ko mbonye aho kuba. Ndashyiramo imbaraga nkoreshe uburyo bushoboka bwose kugirango ntakomeza kubaho uko nari meze, icyari kigoye cyane ni aho kuba".

Mukanyangezi Florida wari umaze imyaka cumi n’itanu mu bukode, umwe muri yo ari wo yakodesherejwe n’umurenge, avuga ko kuba abonye iwe bizamufasha gushyira ingufu mu bitunga umuryango, agira ati "Umutware wanjye twashakanye ari umusirikare, aza gusubira mu buzima busanzwe,mbyara abana b’impanga tubaho mu buzima bubi, turahangayikana abana turabarera, ntiyantaye, sinamutaye, twabayehomu buzima bubi twemera imiruho turafatanya, kugeza igihe uyu munsi w’Intwari ubaye uw’Intwari koko".


Inzu ya Mukanyangezi

Akomeza agira ati "Uyu mugabo wanjye twabanye afite ubumuga ariko ndabwihanganira turabana nta bundi buzima tubamo, duca incuro dukorera amafaranga 700, dutunga abana bacu ntawibye. Kuba tubonye aho kuba, tugiye guhindura ubuzima."

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, avuga ko ubutwari bwaranze abakurambere bwari mu byiciro byinshi ariko ibyinshi byarimo kwaguraa igihugu no guharanira umutekano, umudendezo n’ubusugire muri rusange bw’abanyarwanda, ariko noneho icyo kivi Inkotanyi zikaba zaragishoje, bityo ko igisigaye ari ubutwari mu bikorwa, kandi ko umuntu wese ashobora kuba intwari mu bikorwa akora, yaba uhinga, yaba uworora, yaba umuyobozi, ndetse n’undi uwo ari we wese.

Agira ati, "Urugamba dusigaranye ni urwo kurwana n’imibereho myiza n’iterambere ry’abanyarwanda kuko ibijyanye n’umutekano byo birahari. Kubakira abatishoboye na byo biri mu bikorwa by’ubutwari, iyo dukoze igikorwa kivana umuturage mu mibereho mibi kikamujyana mu mibereho myiza, nacyo kiba ari igikorwa cy’ubutwari."

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba avuga mu turere twose hakwiriye ibikorwa by’ubutwari, birimo kubakira abatishoboye, gufasha abana bagaragaraho imirire mibi bigakorwa mu midugudu, n’ibindi bikorwa bijyanye no kurengera abandi no kubitangira, no kwirinda gushyigikira igikorwa icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano n’ituze ry’abanyarwanda, kandi ko uwatekereza kugikora aba yavuye mu butwari, aba yabaye ikigwari.

Meya Mbonyumuvunyi avuga ko mu mihigo akarere gafite imiryango 467 itari ifite amazu, ariko ko kububakira byatangiranye n’itariki ya mbere Nyakanga, ku munsi w’intwari mu murenge wa Gishari wizihirijwemo hakaba hatashywe amazu 25, ndetse no mu yindi mirenge bikagenda byubahirizwa. Avuga ko muri rusange mu karere kose huzujwe amazu 159 atuwemo. Gusa ngo hari n’agera kuri 220 yo yamaze gusakarwa, ayandi yo akaba akizamurwa ari ku byiciro bitandukanye.


Izo nzu bahawe zirimo intebe, ameza n’igitanda