Published Thursday , on 13 June 2019, 09:22:58 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ubwo bahabwaga impamyabushobozi nyuma yo kwitwara neza mu bizamini bya Leta, abanyeshuri bo mu kigo kigisha imyuga n’ubumenyi ngiro cya Saint Laurent Gaseke, cyashimiye abanyeshuri baharangije kandi kibavuga imyato ko bitwaye neza bakagihesha ishema.


Umuyobozi w’ikigo n’abarimu bari bizihiwe

Saint Laurent Gaseke TVET School, ni ikigo giherereye mu karere ka Gicumbi, mu murenge wa Mutete, cyabonye izuba ku itariki 2 Gashyantare 2016.

Kuri uyu Kabiri, taliki ya 11 Kamena 2019, ubwo bari mu birori byo kwishimira intsinzi no guhabwa impamyabushobozi ku mugaragaro ku banyeshuri bagera kuri 50 bahashoreje amasomo mu ishami ry’amashanyarazi.


Umukobwa wahize abandi arimo gushimwa

Abahize abandi bagenewe ishimwe, barimo abahungu babiri n’umukobwa umwe. Ubutumwa bwahatangiwe, bwibanze ku kwishimira ibyagezweho kuri bo babona bitanga ikizere kirambye n’igisubizo ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, batanga abakozi bashoboye.


Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita wa Doyoseze ya Byumba, nawe yari yitabiriye uyu muhango.

Ibi birori ku kigo Saint Laurent Gaseke, byarimo ubwitabire bw’abayobozi batandukanye, intumwa y’akarere ka Gicumbi, Musenyeri Seriviliyani Nzakamwita wa Diyoseze ya Byumba, uhagarariye uburezi mu karere ka Gicumbi, ushinzwe amashuri y’imyuga n’ubumenyi ngiro, ababyeyi barerera muri iki kigo n’abandi.

Nshimiyimana Alexis, umuyobozi w’ikigo cya Saint Laurent Gaseke TVT , yishimiye abanyeshuri afata nk’imfura z’iki kigo dore ko ari bo ba mbere bahawe impamyabushobozi nyuma y’imyaka itatu ishuri rimaze rikora.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa NONAHA.com, Nshimiyimana Alexis, umuyobozi w’iki kigo, yagize ati, “Ubundi iki kigo cyacu cyatangiye kigisha ibijyanye n’amashanyarazi aciriritse, ubu abashoje bagera kuri 50, bagezeho biga ibijyanye n’amashanyarazi yo mu nganda, mbese nishimiye imfura zacu, batsinze neza mu bizamini bya Leta nta n’umwe watsinzwe kandi n’uza inyuma afite amanota meza cyane.’’


Abayobozi bari baje kwifatanya nabo bifashishijwe mu gutanga impamyabushobozi.

Yakomeje agira ati, “Tugaragara nk’aho turi bashya mu gutanga izi mpamyabushobozi, gusa ku isoko ry’umurimo ntiduhiganwa ahubwo twatangiye kuyobora, mu banyeshuri 50, 15 babengutswe na Kompanyi zitandukanye, batangiye gukora kandi dore ni bwo tugiye kubaha impamyabushobozi, ibi bigaragaza ko abanyeshuri bacu ari abadahigwa mu kazi, iki ni icyizere gikomeye byaduteye ishema n’imbaraga.’’

Umuyobozi asanga aba banyeshuri hari ibisubizo baje gutanga ku isoko ry’umurimo, ati, “Mu Rwanda hagiye hagaragara kwiyambaza abanyamahanga, Uganda, Congo n’abahandi muri serivisi zitandukanye, isoko ry’umurimo ry’u Rwanda ryakunze kwigarurirwa n’abanyamahanga mu gihe cyo hambere, kuri ubu dufite abana bacu, bazi ubuzima bw’u Rwanda, n’igikenewe kurusha ikindi, ibi birakemura ikibazo ku isoko ry’umurimo ku bene gihugu aho guha akazi abanyamahanga gusa’’.

Ku kijyanye n’imbogamizi ku gishoro zigaragazwa n’abihangira imirimo, yavuze ko iyo bigisha aba banyeshuri, batabigisha gusaba akazi ahubwo babatoza kwihangira imirimo aho kwicara, kuko hari amahirwe Leta yatanze yo gushyigikira imishinga y’urubyiruko harimo na BDF.


Nshimiyimana Alexis, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Rebayesu Elisa, wabaye indashyikirwa mu gutsinda neza, asanga urubyiruko rudakwiye kwifata mapfubyi ruteze amakiriro ku kazi kuko ngo mbere ya byose igishoro ari mu mutwe. Agira ati, ’’Akenshi usanga abanyeshuri iyo dushoje ikiciro cy’amashuri duhita dutegereza aho tugiye gusaba akazi, twakabura ugasanga birasa n’aho dutunga urutoki ahandi, mbere ya byose ni twe dukiwe gufata iya mbere, akenshi tugaruka ku gishoro, igishoro cya mbere ni mu mutwe, abarezi bacu, ababyeyi baba baramaze kuduha ubumenyi n’uburere birashoboka ko twagira icyo dukora ku iterambere ryacu. Leta yatekereje neza ituzanira BDF, abantu baragana BDF ikabafasha kuko yorohereza abadafite igishoro gifatika, kikaba umusingi w’iterambere ku bafite ubumenyi ngiro, rero numva cyatwunganira mu gushaka amikoro.’’


Rebayesu Elisa, umwe mu bagize amanota ya mbere ku bwe ngo asanga igishoro cya mbere ari mu mutwe

Ikigo cya Saint Laurent Gaseke TVT School, ntabwo kigisha ibijyanye n’amashanyarazi gusa ahubwo kuri ubu kigisha ibijyanye no gukora porogaramu za mudasobwa ndetse no gukanisha ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Andi mafoto yaranze uyu muhango.





Umwe mu babyeyi barerera kuri Saint Laurent Gaseke/TVET (Hejuru)


Ikigo ntibagisize cyonyine, bafite barumuna babo bahaye urugero rwiza

50 Bahawe impamyabushobozi zabo, harimo abazajya kwiga muri kaminuza, na 15 bamaze kubona akazi