Published Saturday , on 8 December 2018, 23:12:00 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ku wa kane taliki 6 Ukuboza 2018, abanyeshuri bo muri Christian University of Rwanda ishami rya Kigali bahawe ikiganiro ku cyerekeye ku gukumirwa, kwirinda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ni ikiganiro cyatanzwe na Senateri Bizimana Evariste uri mu Ihuriro ry’inteko ishinga amategeko mu Rwanda, rishinzwe gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.


Abayobozi n’abarimu na Senateri Bizimana, imbere y’abanyeshuri

Senateri Bizimana Evariste asanga ari ngombwa cyane ko urubyiruko rugira amakuru ku bijyanye no gukumira no kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, agira ati ’’Bakwiye kubimenya nk’urubyiruko kuko na rwo rwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu rero urubyiruko rwacu, igihugu cyacu politiki nziza, imiyoborere myiza; irashishikariza urubyiruko ko ruba urugero rwiza mu bijyanye n’iterambere ry’igihugu, rukava mu byaranze aya mateka mabi ahubwo urubyiruko rugafasha mu kubaka igihugu kigana aheza.’’

Abanyeshuri ba Christian University of Rwanda bari bashishikajwe n’ikiganiro

Ku ruhande rw’ubuyozi bwa kaminuza ya Gikirisitu y’u Rwanda, Doctor Gasana Sebastian, umuyobozi wungirije muri iyi kaminuza yagize ati ’’Guhugura ni uguhozaho, ibijyanye no gukumira, kurwanya no guhana ibyaha bya Jenoside ni ngombwa ko urubyiruko rubimenya, n’ubwo bwose ari batoya ubona abenshi baravutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko kutamenya ayo mateka aho ahuriye ku buzima bw’ubu n’ubuzaza ntibyaba ari byiza, inyigisho bahawe hari icyo yabunguye.’

Bamwe mu banyeshuri bagaragaje ko hari byinshi bungukiye muri iki kiganiro, Igirimbabazi Emmanuel wiga mu mwaka wa gatatu, ishami ry’uburezi, yagize ati ’’Muri iki kiganiro twungukiyemo byinshi, umurezi nawe ni umunyeshuri ku rundi ruhande, ubumenyi mbonye hano nk’ubu nari nzi ko Jenoside nari nziko yabaye muri 94, ariko namenyeko inkomoko yayo yatangiye mu 1959, ubwo rero n’ubwo ntigisha amateka, umuntu agomba kujya ashaka uko azajya abishyiramo, tukabereka ngo Jenoside ni iki, yatangiye ite, kugira ngo byitwe Jenoside hagenderwa kuki, ni bande babyemeza, ibi byose ni bimwe mu byo nungukiye muri ibi biganiro nzaganiriza abanyeshuri banjye.’’

Mugenzi we Gasana Jean de Dieu usanzwe ari n’umwarimu, we asanga abanyeshuri be babyungukiyemo nko kuba bazahura n’umurezi nka we wabashije guhabwa ikiganiro n’impuguke, ati "Hari ibibazo umwana akubaza kubisubiza udafite amakuru ahagije bikakugora, umuntu uhuye n’izi mpuguke aba yabiboneye ibisubizo.’’

Uretse iki kiganiro cyahawe aba banyeshuri, ngo harateganywa ibindi biganiro byazahabwa aba banyeshuri mu rwego rwa ’Ndi umunyarwanda’, ubumwe n’ubwiyunge, Gukunda igihugu n’ibindi nk’uko umuyobozi wungirije w’iyi Kaminuza yabigarutseho.