Published Sunday , on 24 January 2021, 15:12:20 by Uwimana Joselyne

Umutoza w’ikipe ya Musanze FC, Seninga Innocent ndetse n’abandi basore n’inkumi bagera kuri 12 bafungiye kuri sitasiyo ya Muhoza nyuma yo gufatwa barenze ku mabwoririza yo kwirinda Covid-19 bagakora ibirori murugo.

Ni ibirori byatangiye ku wa 23 Mutarama 2021 ubwo abasore n’inkumi bahuriye mu rugo rw’uwitwa Alafati bakarya bakanywa. Kubera urusaku rw’imiziki abaturanyi nibo bahamagaye Polisi.

Seninga Innocent wari muri abo bantu yabwiye itangazamakuru ko koko bakosheje, yagize ati "Naje hano ntabiteguye, ahubwo bari bampamagaye ngo ndebe umukinnyi ngo ufite impano, ndaza nsanga bafite icyo kunywa nange ndicara turasangira aribwo polisi yahise ihadusanga. Nibyo koko twarakosheje ariko ntabwo tuzongera, kandi nkanabwira n’urundi rubyiruko rukora ibirori ko Polisi iri maso bashatse babireka"

Ngabo Alafati nyiri urwo rugo bakoreyemo ibirori avuga ko byabayeho bibatunguye kuko yari afitanye gahunda n’abantu batatu gusa abandi bagiye baza gahoro gahoro bakaza kwisanga babaye benshi. Yagize ati "Ntabwo nari nateguye ibirori ahubwo ntabwo namenye uko byagenze, abantu bagiye baza gahoro gahoro twisanga twabaye benshi twarenze ku mabwiriza, gusa ndasaba imbabazi kandi ni isoma nkuyemo sinzongera, na bagenzi banjye batarafatwa nabo nabasaba kubireka kuko ari amakosa".

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Rugigana Alexis, avuga ko aba bantu bafashwe ku bufatanye n’abaturage, kuko aribo babahaye amakuru ko barembejwe n’urusaku rw’imiziki rw’abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi ko atari ubwa mbere babikora,

CIP Rugigana agira ati "Abaturage niba baduhaye amakuru tubanza twohereza abantu bacu bambaye bisanzwe (Civile) bagezeyo basanga ni byo koko, niko guhita tujyayo turabafata. Turasaba urubyiruko rwose ko bakwirinda gukora ibirori nk’ibi birengagije amabwiriza Leta yashyizeho ndetse n’ingamba zo kwirinda Covid-19".

Akomeza agira ati "Aba rero bagiye kwigishwa nibamara kumenya tuzabareka batahe naho nyiri urugo we arakorerwa dosiye ashyikirizwe urukiko kuko atari ubwa mbere abikoze mu makuru twahawe n’abaturanyi".