Sina Gerard nyiri Entreprise Urwibutso ikorera kuri Nyirangarama mu ntara y’Amajyaruguru, yeretse Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine ko yafashe iya mbere mu gusigasira agaciro k’ubuhinzi kuko udushya twinshi ahanga adukora mu bikomoka ku buhinzi.
Ibi yabigaragaje kuri uyu wa 23 Kamena 2017 ku Mulindi ahari kubera imurikagurisha ry’ubuhinzi n’ubworozi.
Sina Gerard yeretse Minisitiri Mukeshimana ibyiza akesha ubuhinzi
Mu byo Sina Gerard yeretse Minisitiiri ari nabyo yaje kumurika, birimo Ketchup irimo akabanga (urusenda akora) ikoze mu nyanya z’umwimerere, akarabo, akabanga, akarusho, Divayi akora mu mizabibi yihingira ino mu Rwanda n’ibindi byinshi.
Uretse ibi kandi, Sina Gerard umaze kumenyekana mu guhanga udushya ku rwego mpuzamahanga, yanamubwiye ko afite ishuri ryigisha ibijyanye n’ubuhinzi n’uburyo bwo kubibyaza umusaruro.
Sina Gerard, the owner of Enterprise Urwibutso explaining to the Minister @g_mukeshimana more about his innovation in #AgriShow2017,Mulindi. pic.twitter.com/rNMpAAlgW5
— Christophe Hitayezu (@Christophe_Hit) June 23, 2017
Sina Gerard asobanurira Minisitiri Mukeshimana ubwo iri murikagurisha ryafunguraga ku mugaragaro
Sina Gerard utajya usiba mu ma murikagurisha yaba ay’ino mu Rwanda ndetse n’andi menshi mpuzamahanga, ubu ari no mu ry’ubuhinzi riri kubera ku Mulindi kugeza tariki 27 Kamena 2017.
Reba mu mafoto bimwe mu byo Sina Gerard ari kumurika ku Mulindi, kandi byose bikorerwa mu Rwanda "Made in Rwanda"