Published Friday , on 3 August 2018, 20:19:58 by Christophe Hitayezu


Inama y’ibikorwa bya TASAI mu Rwanda yitabiriwe n’abakora mu by’imbuto

Ikigo cy’abanyakenya gikora ubushakashatsi ku mbuto bwitwa ’The African Seed Access Index (TASAI)’ cyitezweho kugaragaza amakuru azafasha kongera imbuto nziza zitunganyirizwa mu Rwanda, kimwe mu bizafasha Leta kugera ku ntego yo kugabanya imbuto itumiza mu mahanga buri mwaka.

Mainza Mugoya, umuhuzabikorwa wa TASAI avuga ko ubushakashatsi bwabo bufasha cyane za Leta mu bihugu bisaga 13 bya Afurika basanzwe bakoreramo, ndetse bukanaha amakuru imiryango mpuzamahanga ifatanya n’ibihugu kuzamura gahunda z’ubuhinzi.

Mainza Mugoya asobanura imikorere ya TASAI

Asobanura imikorere ya TASAI, Mainza agira ati "Muri gahunda yacu tureba ibintu bishobora guteza imbere iboneka ry’imboto nziza cyangwa ibyaribera imbogamizi, ni ubushakashatsi buha amakuru abakora amavugurura", akavuga ko bifasha abafata ibyemezo mu gihugu kumenya aho gushyira ingufu n’ibikwiye kunozwa kuko abahinzi bagomba kubona imbuto nziza biboroheye kandi ku giciro kidahanitse.

Birungi Martha, umuyobozi y’ikigo gitunganya imbuto cya Ebenezer gikorera i Gatsibo mu murenge wa Rwimbogo, avuga ko hari byinshi ubu bushakashatsi bizeye ko buzafasha abanyarwanda, ati "Ubushakashatsi iyo bukozwe ni bwo buteza imbere igikorwa runaka, nibamara kumenya uko u Rwanda ruhagaze bazatuzanira ubundi bwenge twongere ku bwo dufite".

Birungi Martha

Kasaija Banage ukora mu kigo cy’imbuto cya Seed CO avuga ko ubushakatsatsi bwa TASAI mu Rwanda buzafasha abakora mu by’imbuto kurushaho kubinoza.

Kasaija Banage wo muri Seed CO atanga ibitekerezo muri iyi nama

Aganira n’itangazamakuru mu mwaka wa 2017, minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Geraldine yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu guteza imbere ubushakashatsi bugamije gukemura ibibazo byose, kuko ari wo musingi wo kongera umusaruro mu buryo burambye.

Ku ikubitiro hari gahunda ko TASAI izakora ubushakashatsi mu Rwanda ku bihingwa birimo ibigori, ibishyimbo, Soya, ibijumba n’imyumbati.

Ifoto rusange nyuma y’itangizwa ry’ibikorwa by’ubushakashatsi ku mbuto bwa TASAI mu Rwanda, tariki 2 Kanama 2018

Andi mafoto: Kanda hano