Published Monday , on 2 July 2018, 19:09:12 by Bucyibaruta Kabera Samson


Mu ishuri ryisumbuye rya APEKI Tumba ryo mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Tumba, habaye igikorwa cyo gutanga ibihembo mu marushanwa yari amaze igihe gisaga ukwezi akorwa afite intego y’ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya inda zitateguwe ndetse no gukumira abanyeshuri bava mu ishuri.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Tumba, Mbera Rodrigue Buroha yavuzeko imwe mu ntego aya marushanwa yari afite yagezweho kuko uyu murenge warimo abanyeshuri bagera kuri 63 bari baramaze guta ishuri ariko ubu hakaba hamaze kugaruka 61, yongeye atanga n’inama zijyanye no kwitabira siporo aho yagize ati ”siporo n’igikoresho gikoreshwa mu bukangurambaga butandukanye, niyo abantu benshi bahuriramo byaba ngombwa ubutumwa bwihutirwa bugatangirwa aho iba yakorewe”.

Aya marushanwa yabaye tariki 29 Kamena, yari yahuje urubyiruko rwiga n’urutiga.

Akamaro k’iyi siporo kongeye gushimangirwa na Perezida wa siporo mu mashuri mu Ntara y’Amajyaruguru, Sibomana Erineste aho yavuze ati “siporo ni ubuzima, uwakoze siporo ntago ajya agira amatiku ndetse ntiyabona n’umwanya wo kwishora mu biyobyabwenge, nk’uko tubikangurirwa na Perezida wa Repubulika mu gikorwa cya siporo ya ”car free day”, ibi bikaba bigaragaza ibyiza bya siporo”.

Nyiransabiyumva Hozana ni umwe mu bitabiriye aya marushanwa, yavuze ko siporo ari ingirakamaro, ati “Nkatwe abakobwa ntaho twahurira n’izo nda zitateguwe kuko iyo ukora siporo ntago wabona umwanya wo gupfusha ubusa, buri gihe uba utekereza kuri siporo”.

Ibihembo n’ibikombe byatanzwe muri irushanwa nk’uko twabitangarijwe na Nyundo Zagabe Olivier, umuyobozi w’iri shuri wateguye iki gikorwa bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi 150 na 200.