Published Tuesday , on 5 March 2019, 17:28:46 by Christophe Hitayezu

Umubano w’u Rwanda na Uganda umaze hafi imyaka ibiri utifashe neza, u Rwanda rushinje Uganda gufunga abanyarwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kubica urubozi ndetse bagatotezwa, ruvuga kandi ko iki gihugu gicumbikiye abashaka kuruhungabanyiriza umutekano ndetse kikanabangamira ubuhahirane bw’ibihugu byombi, gusa ibi Uganda ntiyigeze ibikozwa kuko ivuga ko byose ari ibinyoma.

Mu minsi ishize hakunze guhwihwiswa ko u Rwanda rwafunze imipaka, ndetse rwanahise ruburira abanyarwanda ko bahagarika kujya muri Uganda ’ku bw’umutekano wabo’. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Werurwe, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Rwanda, Dr. Sezibera Richard, yashimangiye ko abanyarwanda bakwiye kwirinda kujyayo.

Ku makuru ko ku mupaka abanyarwanda bagarurwa bakabuzwa kwambuka, Minisitiri Sezibera n’ubwo ateruye ngo agaragaze ko babujijwe kujyayo, yagize ati "Navuze ko bagiriwe inama yo kutambuka muri Uganda, kandi ibyo bifite icyo bivuze".

Dr. Sezibera Richard, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru

Minisitiri Sezibera yasobanuye ko umubano mubi hagati y’ibihugu byombi ushingiye ku bintu bitatu, yagize ati "Icya mbere ni Abanyarwanda bakomeje gufatwa bagahohoterwa, bagafungwa, bakicwa urubozo, ahantu hatazwi muri Uganda. Ni ikibazo gikomeye. Ikibazo cya kabiri ni imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda irimo RNC na FDLR n’abandi bakorera ibikorwa byabo muri Uganda bakoranye n’abayobozi bamwe bo mu Uganda. Ikibazo cya gatatu ni Abacuruzi bacu bakomeje guhura n’ibibazo ku butaka bwa kiriya Gihugu, igihe baciyemo, cyangwa se bakoreramo ibikorwa byabo by’ubucuruzi, akenshi ibicuruzwa byabo bifatwa nta mpamvu".

Avuga ko imyaka 2 igiye gushira Perezida Kagame ahuriye na Perezida wa Uganda i Addis Ababa ndetse ko yongeye kuganira nawe amusanze muri Uganda i Entebe babiganiraho, na Dr. Sezibera akaba aherutse kugirana ikiganiro na minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, ariko nta gisubizo biratanga.

NONAHA.com yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Leta ya Uganda, Ofwono Opondo, yanga kugira byinshi abivugaho, mu magambo make ati "Ibyo u Rwanda rushinja Uganda ntibikiri inkuru".

Nyuma gato yo kutubwira atya, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, Sam Kutesa yahise asohora inyandiko ikubiyemo ibisobanuro bivuguruza ibyo u Rwanda rushinja igihugu cye byose.

Iyi nyandiko yasinyweho na Kutesa, ivuga ko Uganda idafite kandi itakwemerera umuntu ugamije guhungabanya umutekano w’umuturanyi wayo, ngo akorere ku butaka bwayo, iti "Twizera ko iterambere dushaka ritagerwaho nta mutekano mu karere, niyo mpamvu Uganda yakomeje kuba ku isonga mu mikoranire myiza n’imiryango yo mu karere irimo EAC, ICGRL, IGAD ndetse no ku rwego rw’umugabane".

Ivuga kandi ko ibyo gufata, gutoteza no kwica uruboza abanyarwanda atari byo kuko ari igihugu gifunguye ku bantu baturutse mu bihugu byose birimo n’u Rwanda ari nayo mpamvu ari cyo gihugu gicumbikiye impunzi nyinshi muri Afurika ariko ko abacyinjiyemo bagomba kubahiriza amategeko kuko utayubashye wese harimo n’abanyarwanda agomba kubiryozwa hakurikijwe amategeko.

Ku bijyanye no kubangamira ubucuruzi, Uganda ivuga ko nta ruhare ibifitemo kandi ko binababaje kuba umupaka ihuriyeho n’u Rwanda rwarawufunze, bikaba bigira ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu bikanagica intege ku muhate gishyira mu kubaka umuryanga wa Afurika y’Iburasirazuba.

Gusa u Rwanda rusobanura ko umupaka utigeze ufungwa uretse i Gatanu hari ibikorwa byo kubaka byitezwe kurangira muri Gicurasi uyu mwaka, amakamyo akaba asabwa gukoresha umupaka wa Kagitumba.

Gusa n’ubwo Uganda ihakana gutoteza abanyarwanda, hagiye humvikana abanyarwanda bitangira ubuhamya bw’iyicarubozo bakorewe muri Uganda, ndetse Minisitiri Sezibera avuga ko abagera kuri 980 bamaze kugarurwa mu Rwanda.

Biteganyijwe ko tariki 13 Werurwe 2019, Perezida Kagame azaba ari i Kampala muri Uganda aho azageza ijambo ku bazitabira inama ya "Africa Now", ni inama izahuriramo abaperezida ba Afurika basaga icumi, gusa kuri gahunda nta hagaragara ibiganiro byihariye na mugenzi we wa Uganda.