Published Friday , on 22 June 2018, 13:30:00 by Christophe Hitayezu


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Olivier Nduhungirehe avuga ko u Rwanda nta gahunda rufite yo kwisubiraho ku cyemezo cyo guca Caguwa kuko kiri mu nyungu z’abaturage.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Kamena, Amb. Nduhungirehe agize ati "Abakuru b’ibihugu b’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, EAC, bafashe icyemezo cyo kongera imisoro kuri Caguwa mu rwego rwo guteza imbere inganda zikora imyenda no guharanira agaciro k’abaturage bagize uyu muryango, twebwe rero iyo dufashe icyemezo ntago tukivaho cyane cyane iyo gifitiye inyungu abaturage".

Kuba ibindi bihugu biri muri uyu muryango bitarashyira mu bikorwa umwanzuro nk’uyu, avuga ko ari uburenganzira bwabyo kuko ibindi bihugu na byo bifite uburenganzira bwo gufata ibindi byemezo bikurikije inyungu za byo n’abaturage babo.

Ku bijyanye n’icyemezo giherutse gufatwa na Amerika cyo guhagarika u Rwanda mu masezerano y’ubufatanye mu bucuruzi ya African Growth and Opportunity Act (AGOA) kubera guca Caguwa, avuga ko ari amahitamo yayo.

Agize ati "AGOA si amasezerano y’ubucuruzi umugabane wa Afurika wagiranye na Amerika, ahubwo ni icyemezo cyafashwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika cyo gufasha ubucuruzi bwa Afurika ngo bugere ku isoko rya Amerika ibavaniraho imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe, bivuze ko Amerika ifite uburenganzira bwo kugena igihugu gifashwa cyangwa kidafashwa muri AGOA".

Avuga ko kuba Amerika yakuramo u Rwanda nta kibazo biruteye ruzakomeza gushaka ubundi buryo ibibazo byatera byakemuka ariko rudasubiye inyuma kuri iki cyemezo.

Ubwo yagezaga ku nteko Ishingamategeko ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018-2019, tariki 14 Kamena 2018 Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Uzziel Ndagijimana yavuze ko ikilo kimwe cy’imwenda ya Caguwa cyasoreshwaga amadorali ya Amerika 2.5 (2150Frw) kizajya gisoreshwa amadorali ya Amerika 4 (3440Frw) naho ikilo cy’inkweto za Caguwa kikava ku gusora amadolari ya Amerika 0.4 (344Frw) kigasora amadolari ya Amerika 5 (4300Frw).