Published Sunday , on 11 November 2018, 18:28:32 by Jean Claude Muvunyi


Ku wa gatanu tariki 9 Ugushyingo 2018 mu Karere ka Musanze hijihirijwe umunsi mpuzamahanga w’ubumenyi (World Science day), aho Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuli abanza n’ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac yibukije ko u Rwanda rugomba gushingira ku bumenyi.

Ibi birori byabereye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuhinzi n’ubworozi (UR-CAVM). Byaranzwe no guhemba abana 24 biga mu mashuri yisumbuye babaye Indashyikirwa mu marushanwa bakoze mu masomo y’ubumenyi (Sciences) bagatsinda ku rwego rw’igihugu.

Uku kubahemba ni mu rwego rwo kubashishikariza gukura bakunda ubumenyi ndetse bikaba binari mu mihigo Guverinoma yihaye yo gutahura abana bafite ubumenyi bwihariye ngo bakurikiranwe nk’uko byagarutsweho na Dr. Munyakazi. Yavuze kandi ko u Rwanda rwihaye intego ko abana bangana na 80% bazaba biga ibijyanye n’ubumenyi muri 204 dore ko muri 2016 banganaga na 42% gusa.

Ibi ngo bigomba kujyana no kongera ubukangurambaga ku bana b’abakobwa babwiga kuko ubu bangana na 16% gusa.

Bamwe mu banyeshuri twaganiriye bavuze ko nta nzitizi zibuza abakobwa kubyiga zihari uretse kwitinya gusa.

Gakwenzi Ines wiga muwa gatandatu imibare, ubugenge n’ubutabire (MPC) muri Maranyundo Girls School wanahembewe gukora ibicanwa yifashishije amababi n’ibumba yadutangarije ko asanga ikibuza abana b’abakobwa kwitabira kwiga amasomo y’ubumenyi ari ukwitinya.

Dr. Munyakazi na we abishimangira avuga ko Minisiteri y’uburezi iri gukora uko ishoboye ishyiraho icyo ari cyo cyose cyafasha umukobwa kwiga neza.

Yishimiye ibyamuritswe n’abanyeshuri baba abiga mu mashuri yisumbuye ndetse na za Kaminuza, kuko yasanze bitanga ibisubizo birambye ku muryango Nyarwanda.

Yagize ati “Ibi bamaze kugeraho biraza guteza imbere u Rwanda kandi babikesha ubumenyi bakuye ku ishuri.”

Ubu u Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu gukora ibintu bitandukanye haba mu buhinzi mu ikoranabuhanga ndetse n’ahandi hose.