Published Friday , on 1 March 2019, 18:45:58 by Jean Claude Muvunyi

Minisiteri y’uburezi ku uyu wa Gatanu tariki ya mbere Werurwe yatangije ikigega kizajya gitanga amahugurwa y’igihe gito mu myuga n’ubumenyi ngiro kitwa SDF (Skills Development Fund) ku nkuga ya Banki y’isi.

Minisitiri w’uburezi Dr. Mutimura Eugene yasabye ibigo byahawe iyi nkuga kuyikoresha uko bikwiye no gufasha abazahugurwa kwiyumvamo umuco wo guhanga udushya.

Eng. Gatabazi Pascal uyobora ikigo giteza imbere imyuga n’ubumenyi ngiro (WDA) yavuze ko iki kigega kigamije gufasha abashoramari kubona abakozi bafite ubumenyi buhagije bityo ntibagume no kwizanira abakozi baturutse hanze kandi ibyo baje gukora no mu Rwanda byigishwa.

Yagize ati: “Izi ni imbaraga igihugu cyacu cyashatse kugira ngo abana b’Abanyarwanda babashe kubona akazi no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda”.

Yavuze ko uyu mushinga uzafasha kugarurira isura nziza abiga ibijyanye n’ubumenyi ngiro, ati: “Abanyeshuri byagaragaraga ko nta bushobozi buhagije bafite ku isoko ry’umurimo. Yewe n’abashoramari bazaga bitwaje abakozi. Turahamya ko abazagerwaho n’aya mahugurwa bazaba umusemburo w’’iterambere rishingiye ku gukora ibyo basobanukiwe neza”.

Nyuma yo kumenyesha ibigo n’inganda byikorera bishakira amahugurwa ku bumenyi ngiro abakozi babo ndetse n’amashuri ashaka kubyigisha urubyiruko n’abagore, ibigo 91 nibyo byasanzwe byujuje ibisabwa bakaba bahawe inkunga izabibafashamo.

Ikigo cyitwa Spear Motors and Sound Ltd kiyoborwa na Murenzi Donatien cyahawe inkunga ingana na milliyoni 29 z’amafanga y’u Rwanda yo kuzafasha urubyizurko 30 kwiga gukora no gutwara neza moto ngo bikazabateza imbere ndetse n’igihugu muri rusange.

Habineza Emmanuel uyobora uruganda rukorera mu karere ka Rwamagana rukora amapantalo ya Jeans na Cotton rwitwa TAI-Rwanda akanakurira SDF, yabwiye itangazamakuru ko bahawe inkunga ingana na milliyoni 100 izabafasha guhugura abakozi 100 mu gihe cy’amezi atanu, bikazafasha uru ruganda kudahomba kuko abiga banangiza ibyo bigiraho.

Habineza Emmanuel niwe wahawe kuyobora ikigega SDF

Oscal Ndabunguye uyobora Ntongwe TVET School avuga ko yasabye inkunga yo kwigisha urubyiruko 34 kudoda, akaba yizeye ko milliyoni 7 yahawe zizatuma bigira mu buryo bwiza ndetse bakanabafasha kubona akazi.

Uyu mushinga ufite intego ko mu myaka itatu iri imbere uzaba umaze guhugura ibihumbi 9000, aho ku ikubitiro abasaga 4800 bamaze gutoranywa ndetse n’ibigo bizabigisha bikaba byamaze gushyikirizwa inkunga. Abasigaye baziga mu bindi byiciro bibiri biri imbere bikazatwara asaga miliyari ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.