Published Tuesday , on 11 December 2018, 18:23:05 by Jean Claude Muvunyi


Mu gihe isi irimo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 hasinywe amasezerano yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, u Rwanda ruratangaza ko rumaze gukora byinshi ngo abanyarwanda babone uburenganzira.

GLIHD ifantanyije n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) mu Rwanda na UNOHCHR bateguye inama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Ukuboza igahuza inzego za Leta n’imiryango ifite aho ihuriye n’uburenganzira bwa muntu hano mu Rwanda igamije kwizihiza iyi myaka 70 ndetse hakanarebwa ku ruhare rw’iyi miryango mu guharanira iyimakazwa ryabwo.

Umurungi Providence ushinzwe ishami ry’ubutabera mpuzamahanga n’ubufatanye mu by’amategeko mpuzamahanga muri Minisiteri y’ubutabera wari uhagarariye Minisitiri w’ubutabera, yavuze ko kuba u Rwanda rugeze kuri 87% mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi rwaravuye mu gihe gikomeye cya Jenoside ari intambwe ikomeye yo kwishimira ariko ko rutagomba kwirara kuko hakiri urugendo.

Umurungi Providence ageza ijambo ku bitabiriye inama

Yakomeje avuga ko uko ubukungu buzagenda bwiyongera u Rwanda ruzarushaho kongera amashuri, amavuriro no gushakira akazi abashomeri kugira ngo buri wese agire uburenganzira bwo kubaho neza.

Ubu mu Rwanda abana bose bafite uburenganzira bwo kwiga kandi ku buntu mu myaka 12, buri munyarwanda abasha kwivuza binyuze mu bwisungane mu kwivuza Leta yashyizeho ndetse n’abagore bamaze kubona uburenganzira dore ko mbere bahezwaga muri byinshi.

Ambasaderi w’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu Rwanda Bellomo Nicola yemeza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza kandi rufite ubushake bwo kubahiriza uburenganzira bwa buri muntu.

Yagize ati “U Rwanda rwerekanye ubushake mu kurengera uburenganzira bwa muntu muri iyi myaka 20 ishize biyifasha kubaka sosiyete ibereye buri wese.”

Ambasaderi wa EU, Bellomo Nicola

Mburu Chris uhagarariye UN Rwanda ahamya ko gukora ubushakashatsi ku babangamira uburenganzira bwa muntu bigora cyane kuko bihisha cyane bitaba byoroshye kubatahura.

Muri iyi nama hateraniye imiryango itegamiye kuri Leta yita ku burenganzira bwa muntu yo mu ngeri zitandukanye nk’iz’izirengera abana, abagore ndetse n’abafite ubumuga … avuga ko babona mu Rwanda bigenda bigerwaho. Yongeyeho ko bagiye gukorana bya hafi na Leta kuko bikoreraga uko babyumva maze bakayiha raporo gusa.