Published Saturday , on 17 April 2021, 21:49:35 by Naomi Irakoze Mugaragu

Muri ibi bihe bya Covid19, mu burezi hagiye hafatwa ingamba nshya zirimo no kongera ibyumba by’amashuri hagamijwe kugabanya ubucucike, bityo hakenerwa n’abarimu bashya harimo n’abigisha ikinyarwanda, ni muri urwo rwego ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB) cyiyambaje USAID SOMA UMENYE ngo ihugure abarimu bashya bigisha ikinyarwanda barimo bamwe batize uburezi n’abandi bigishaga ibindi ariko uyu mwaka bakaba bari kwigisha ikinyarwanda.

Muri aya mahugurwa bari kwigishwa kwigisha ikinyarwanda mu buryo bushya bushingiye ku ntambwe eshanu zo kukigisha burimo itahuramajwi, guhuza amajwi, gusoma udategwa, inyunguramagambo no kumva umwandiko.

Charles Rurangangabo, umukozi w’umushinga USAID SOMA UMENYE mu karere ka Huye, avuga ko urete izi nkingi hari n’ubundi buryo buzifashishwa ko kandi bizagira impinduka mu myigishirize y’ikinyarwanda. Ati :“ kandi na none hari uburyo dukoresha bwa ’Ndatanga urugero’, buri wese akore, dukorane twese. Umusaruro tubyitezeho ni uko ubusanzwe intego zibanze za USAID SOMA UMENYE ni uko abana bo kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu twifuza ko bamenya gusoma neza badategwa kandi bakumva neza ibyo basoma nibura 70%.”

Rurangangabo akomeza avuga ko bifuza ko buri munsi umumyeshuri yajya abonerwa nibura iminota 15 yo gusoma yaba mu rugo cyangwa ku ishuri ariko kugirango amenye gusoma neza bikaba biri no mu byo bakangurira abari guhugurwa, kandi ngo uko bagenda basura amashuri babona hazamo impinduka, kuko iyo umwana ahawe ya minota yo gusoma hari ikintu kigenda kiyongera haba ku buryo asoma yihuta adategwa cyangwa no kumva ibyo asoma bitandukanye n’uko mu ntangiriro byari bimeze.

Bamwe mu bahuguwe na bo bavuga ko n’ubwo ibyo bari kwigishwa mu mahugurwa hari ibyo bajyaga bakoresha ariko babikoreshaga batabizi, batazi n’akamaro ka byo, bikaba bigiye kubafasha kuzamura imisomere n’imyandikire y’ikinyarwanda mu bana.

Niyonizeye Albertine yigisha ikinyarwanda mu mwaka wa 1 ku kigo cy’amashuri abanza cya Mbazi , ati:“ tumenye ko ubasha kwigisha ugatanga urugero nka mwarimu, warangiza ugakorana n’abanyeshuri ubafashije muri hamwe, nyuma noneho buri wese agakora ukareba. Ibi bigatuma umenya abashobora gusoma neza bakumva n’ibyo basoma, abakiri inyuma ukabashakira igihe cyo kubazamura,”


Niyonizeye Albertine, mwarimukazi mu ishuri ribanza rya Mbazi

Mugenzi we Sababo Fidel wigisha mu mwaka wa gatatu ati: “ mbere uko twigishaga ikinyarwanda, twazaga tugasomera abanyeshuri gusa, ukanababwira ukigendera ariko ubu noneho mwarimu azajya yigisha abanyeshuri na bo bige banakora. Icyo bizafasha abana ni ukumenya gusoma no kwandika ururimi rw’ikinyarwanda neza.”

Mu karere ka Huye hari guhugurwa abarimu 158, mu gihugu hose ni 7200 bose batangiye kwigisha ikinyarwanda bushya, bari guhugurwa ku myigishirize inoze yo gusoma no kwandika ikinyarwanda ku bana biga mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugera mu wa gatatu.