Published Friday , on 4 May 2018, 00:30:38 by Christophe Hitayezu

Bamwe mu baturage baturiye Pariki cyane cyane iy’i birunga bari mu bahawe amasomo yo kubungabunga inyamanswa, aba biganjemo abahoze ari ‘ba rushimusi’ bahiga inyamanswa muri Pariki none ubu ni ikitegererezo mu kuzirinda, Minisiteri y’ubutaka n’amashyamba, MINILAF nayo ivuga ko ifite gahunda yo kurindisha amashyamba abaturage bayegereye bari basanzwe bayonona.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame aherutse kugaruka ku kuba harifashishijwe abashimutaga inyamanswa bakagirwa abazirinda byafashije mu buryo bwinshi kuko byanatumye baba abantu beza bubahiriza amategeko aho gukomeza kuyica, ibi Perezida Kagame yabivuze ubwo yasobanuriraga umunyamakuru Peter Greenberg atunganyaga filimi mbarankuru igaragaza intambwe y’iterambere u Rwanda rumaze gutera yiswe "Rwanda: The Royal Tour".

Uwizeye Emmanuel ushinzwe ishami ry’amashyamba muri iyi Minisiteri, yavuze iyi gahunda kuri uyu wa kane tariki 3 Gicurasi, ubwo yaganiraga n’itsinda ry’abanyamakuru bari basuye ishyamba rya kimeza rya Kibirizi riri mu karere ka Nyanza rifite hegitari zisaga 160.

Uwizeye yagize ati “Abatashya inkwi n’ibindi bikorwa abantu bakorera mu ishyamba bigomba kugabanuka, kubigabanya rero ni uko abantu babasha kubona ikindi kintu kibatunga, bakabasha kurinda rya shyamba ariko na bo bakaribyaza umusaruro […] Abantu bishyize hamwe bagakora amakoperative twareba uburyo tubafasha kugirango babashe kubyaza umusaruro inkengero z’ishyamba ariko bakaririnda, bagashakirwa nk’amahugurwa abongerera ubumenyi, wenda bakorora inzuki cyangwa bagahinga ibihumyo ariko by’umwihariko bakarinda ishyamba ngo ritazageraho ngo rizime kandi rifite akamaro gakomeye ari ukurinda isuri, kwita ku bidukikije n’ibindi”.

Ishyamba rya Kibirizi riri ku musozi muremure, abanyamakuru bawuriye bareba berekwa byinshi ku kamaro ko kubungabunga amashyamba nka ryo

Mu Rwanda hari udushyamba 107 twa kimeza tutagendwa n’itegeko rigenda andi mashyamba manini, gusa turinzwe n’iteka ryihariye rya Minisitiri, 20 muri two ni two tuzatangirizwaho gahunda yo gukangurira abaduriye kuturinda kandi n’ingengo y’imari y’iyi gahunda ikaba yarateganyijwe.

Dismas ushinzwe amashyamba mu kigo cy’amazi n’amashyamba, RWAFA, avuga ko bidakwiye ko abaturage banengwa kwangiza amashyamba gusa kuko no kuba amwe agihari bakwiye kuba babishimirwa kuko bashoboraga no kuba barayatemye cyane cyane amashyamba mato.

Ikindi cyakomojweho kizifashishwa mu kubungabunga amashyamba, harimo kongera ibiti bivangwa n’imyaka cyane cyane ku batuye ahegereye amashyamba, kugirango ibikomoka ku biti byakenerwa na bo bage babikura kuri ibyo bivangwa n’imyaka bityo bigabanye abakwangiza amashyamba.

Abana twasanze munsi y’iri shyamba batubwiye ko ari ryo batashyamo inkwi zo kutekesha kandi ko ntawigeze ubabuza.

Kugeza ubu mu Rwanda amashyamba afite 29.6% by’ubuso bw’igihugu buriho ubutaka, intego ya Leta ni uko muri 2020 amashyamba azaba ari kuri nibura 30, ni umuhigo usa n’utoroshye kuwugeraho utekereje ko hasigaye umwaka umwe n’igice gusa ngo hagere.