Published Wednesday , on 23 October 2019, 21:50:52 by Christophe Hitayezu

Ku wa kabiri tariki 22 Ukwakira 2019, Minisiteri y’ubuzima yashyize hanze ubushakashatsi bugaragaza uko Virusi itera Sida ihagaze mu Rwanda. Hagati y’imyaka 15 na 64, iri ku kigero cya 3%, ni abagera ku 210.000. Bukagaragaza ko buri mwaka handura abagera ku 5400 bangana na 0.08% by’abanyarwanda.

Mu bagore ubwandu ni 3,7% mu gihe mu bagabo ari 2,2%. Mu bindi byagaragajwe n’ubu bushakashatsi harimo ko kugabanya ingano ya virusi itera SIDA mu maraso biri ku kigero cya 76%.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubwandu mu bakobwa bari hagati y’imyaka 20 na 24, buruta inshuro eshatu ku bahungu bari mu cyiciro kimwe. Mu gihe abakobwa ari 0,6%, abahungu bari muri icyo kigero bo bangana na 1.8%.

Icyagaragaye ni uko iri mu bakuze cyane kurusha abato, mu bagore bari hagati y’imyaka 50 na 54 ubwandu buri kuri 7.4% mu gihe mu bagabo bari hagati y’imyaka 55 na 59 ari 6.5%. Ibi bigaragaza ko abayanduye babasha kuyisazana.

Mu ntara z’u Rwanda, haza imbere umujyi wa Kigali na 4.3%, hakaza Iburengerazuba bafite 3%, Iburasirazuba n’Amajyepfo bikagira 2.9% naho ubwandu mu Amajyarugura bukaba kuri 2.2%.

Muri rusange mu mijyi hagaragara ubwandu bwinshi, ni ku kigero cya 4.8% mu gihe mu byaro buri kuri 2.5%.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr. Sabin Nsanzimana avuga ko igipimo ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida buriho cya 0,08% gitanga icyizere ariko ko hari byinshi bikenewe gukomeza gukorwa.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ubwo bushakashatsi bugaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza mu guhangana no kurwanya virusi itera sida, ibyo bigatuma ruza mu bihugu bya mbere mu kugera kuri iyo ntego.