Published Thursday , on 10 May 2018, 15:37:44 by Jean Claude Muvunyi

Ambasaderi w’umuryango w’ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, Nicola Bellomo avuga ko ukwigira kwa Afurika kuzoroshya umubano n’u Burayi. Ibi yabitangaje mu mugoroba wo ku ya 09 Gicurasi 2018 ubwo hizihizwaga umunsi w’u Burayi.

Amb. Bellomo yagize ati “Ukwigira kwa Afurika kuri kugerwaho kuko ubu ibihugu biri guhuza imbaraga. Ibi bizatuma Afurika igira ibikorwa remezo bihagije bityo bizoroshye imikoranire n’imigenderanire hagati y’imigabane yombi.”

Yakomeje ashima amahirwe ari mu Rwanda mu ishoramari aho yarwise urw’amahirwe miliyoni.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel wari uhagarariye u Rwanda muri ibi birori byabereye mu rugo rw’Ambasaderi wa EU mu Rwanda, yashimangiye ko u Rwanda rufite ubushake bwo gukomeza imikoranire n’uyu muryango ndetse ko yizeye ko izaguma kuba myiza.

Hashize iminsi hafi ibihugu byose bya Afurika bisinye ishyirwaho ry’isoko rusange ry’Afurika, ni kimwe mu bigaragaza uguhuza ingufu kwa Afurika kuganisha ku kwigira kwa yo.