Published Wednesday , on 16 May 2018, 11:35:06 by Jean Claude Muvunyi

Kuri iki cyumweru nibwo haguye imvura idasanzwe yangiza umuhanda Kigali-Gicumbi-Gatuna kuko igice cyo haruguru mu murenge wa Cyumba cyamanutse kigafunga umuhanda.

Uyu muhanda wari wangiritse

Ambassador Gatete Claver, Minisitiri w’ibikorwaremeza yabwiye itangazamakuru kuri uyu kabiri tariki ya 15 Gicurasi 2018 ko Leta iri gukora uko ishoboye kugira ngo imodoka zitwara ibicuruzwa zibashe kongera kuwunyuramo.

Yakomeje avuga ko bitarenze kuwa mbere ingendo zizaba zikorwa nk’uko bisanzwe.


Minisitiri w’ibikorwa remezo, Amb. Gatete Claver

Uyu muhanda wari watashywe ku mugaragaro tariki 15 Nzeri 2015, u Rwanda ruvuga ko witezweho kongera ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC).

Kuri ubu izi modoka zijyana imitwaro muri Uganda cyangwa zibizana mu Rwanda zari zoherejwe kunyura mu muhanda wa Kigali-Kayonza-kagitumba.

Isenyuka ry’uyu muhanda ryasenyeye imiryango umunani ariko bahawe ubufasha nk’uko Amb. Gatete yabitangaje.