Published Tuesday , on 5 June 2018, 18:50:22 by Christophe Hitayezu

Ni igitaramo kiswe ’Shimwa Yesu, Live Concert’ kizabera i Nyamata mu karere ka Bugesera ku rusengero rw’Abadiventisite b’umunsi wa Karindwi ku wa 09 Kamena 2018.

Si kenshi abahanzi ku giti cyabo bo mu itorero ry’Abadiventisi b’umunsi wa karindwi bategura ibitaramo by’ivugabutumwa bikomeye, ariko kuri ubu uwitwa Mahoro Isaac wo ku itorero rya Nyamata yateguye igitaramo aho avuga ko kigamije gushimira Imana ku bw’ibyiza n’ibitangaza bitandukanye ikomeza gukorera u Rwanda n’Abanyarwanda.

Umuhanzi Mahoro Isaac ni umugabo wubatse, afite umugore n’umwana umwe. Ku bijyanye n’iki gitaramo, Mahoro yasobanuye ko yafashe icyemezo cyo gutaramira Imana atagamije gusaba amafaranga abazakitabira cyangwa indi mpamvu yose keretse gushimira Imana bityo kwinjira bizaba ari Ubuntu.

Yagize ati “Intego y’igitaramo cyanjye ni ugushima Imana, nahisemo kugitegura atari ukuvuga ngo wenda ndashaka ko abantu baza bakishyura nk’uko bigenda kuri ’Launch’ cyangwa mu bindi bikorwa ahubwo ari ukugira ngo abantu baze bafatanye na njye maze dushimira Imana yacu.”

By’umwihariko muri iki gitaramo cya ’full Live’, uyu muhanza avuga ko azaba ari gufashwa n’abana bato cyane mu rwego rwo kugira ngo na bo batozwe gukurira mu Mana. Ati “Abana ni umugisha, iyo ukoranye na bo biba ari ukubereka ko ikintu cya mbere ari ugusenga Imana, ni ukubatoza kugira ngo na bo bazakure bazi ibyiza byo kuramya Imana no kuyishima biciye mu bihangano biyihimbaza bityo bikaba byanabarinda kujya mu ngeso mbi z’isi.”

Muri gitaramo kandi hanatumiwe izindi korari zitandukanye zirimo Abagenzi, Yesu Araje, Shalom singers, Abungeri ndetse n’abavugabutumwa nka Prof. Tombora gustave na pasiteri Eric Ruhangara.

Mahoro Isaac ni umuhanzi kuva muri 2007. Kugeza ubu afite imizingo 2 y’indirimbo z’amajwi n’umuzingo umwe w’indirimbo z’amashusho akaba arimo gutunganya na album ya 3 y’amajwi .