Published Friday , on 30 November 2018, 16:01:45 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Amazina yahawe n’ababyeyi ni Sibomana Pacifique ukoresha izina ry’ubuhanzi rya Paccy B, ni umuhanzi uje gukora muzika avuga ko afite intego zo kubigira umwuga.

Uyu musore yagiye agaragara ashyira kuri Facebook amafoto avuga ko abantu bamubwira ko afiemo ishusho ya Buravan, mu kiganiro twagiranye yatubwiye ko yumva bivugwa, agira ati ’’ Si igitangaza ko twajya gusa, kuko twese turi abanyarwanda, abantu bakunze kubimbwira ariko simbihe agaciro, gusa ayo makuru akomeza kuza.’’


Paccy B, uwambaye ingofero n’ifoto ya Buravan bivugwa ko basa

Ngo Paccy B avuga ko atagamije kwamamarira kuri Buravan kuko nawe afite impano, agira ati ’’Nagira ngo nsobanure ibintu neza, mu by’ukuri singamije kwihisha mu gicu cy’umuntu runaka ngo nkunde namamare, ni impano yanjye ngamije kuzamura, ni uko mumbajije kuri ako kantu gusa njye ndi Paccy B na Yvan ni we, mbese aho duhuriye ni ubuhanzi n’igihugu si uko bavuga ko twenda gusa.’’

Uyu ni Sibomana wanyuze mu matsinda arimo Friends, ayaririmbamo
Kuri ubu Paccy B aherereye mu gihugu cya Kenya nk’uko yabidutangarije, gusa ngo arateganya kugaruka mu Rwanda mu minsi ya Vuba. Umuhanzi Paccy B, ni umuhanzi wagiye aririmba mu matsinda nk’iryo aherukamo ryitwa Friends, ndetse anaririmba ku giti cye aheruka gusohora indirimbo yise Ndagukunda.
Reba amafoto agaragaza Yvan Buravan na Paccy B.


Umuhanzi Paccy B, Iburyo, bivugwa ko asa na Buravan

Paccy B ngo afite inzozi zo guhura na Buravan, uwambaye igitambaro mu ijosi, akareba ko basa koko


Paccy na Buravan mumakote y’umukara, Paccy B, iburyo

Umuhanzi Paccy B ngo yumva afite amatsiko yo kubona imbonankubone umuhanzi Yvan Buravan akareba niba koko ibimuvugwaho ari byo.