Published Monday , on 16 December 2019, 19:35:28 by Iritararenga Dieudonne

David Mutambo ni umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri we ngo kuririmba gusa ntibihagije ahubwo kwera imbuto zikwiriye abihannye ni byo abona by’ibanze.

Uyu musore ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Nonaha.com, yagarutse ku buzima bwe, aho Imana yamukuye, bityo ngo agomba kujya ayihamya, anatanga n’urugero ati "Imana ndayizi, yankoreye byinshi irandinda. Ndabyibuka ndi umwana bigeze kuturoga ku buryo nta byiringiro byo kuba ngihumeka byari bihari, rimwe na rimwe numva atari njye uriho ahubwo ari Christo uri muri njye."

Yongeye ho ati " Biba ari ubuntu umuntu yagiriwe kuba umuramyi, gusa biba iby’umumaro kurushaho iyo ibyo uririmba usa nabyo, ukaba intangarugero, ugahamya, mbese ukerera imbuto abakuzengurutse. Ntawe natunga agatoki ariko hari aho abahanzi bamwe na bamwe banduza umurimo ukumva ubutumwa n’ubuhamya babatangira atari bwiza. Kwisubiraho ni ko gaciro kacu nk’abaramyi.”

Mutambo Patrick yaririmbye indirimbo nka Ashoboye byose, Gendana nanjye
na wera, ari nayo aheruka gukora".

Mutambo avuga ko gukora ivugabutumwa no guhesha abantu umugisha biciye mu mpano yo kuramya no guhimbaza ari kimwe mu byo umuramyi nyawe agomba guharanira ategereje ingororano.

Uyu musore ubushobozi bwo gukora muzika ye abukura mu kazi k’amaboko akora. Mu mbogamizi agihura na zo ni uko muzika asanga ihenze, bityo akaba abona ubushobozi afite bukiri bukeya.

Agira ati “Ubushobozi mbwishakaho, gusa ntabwo buhagije, ngerageza uko nshoboye ariko ndacyakeneye byinshi. Mu zindi mbogamizi ngifite harimo kubura abanshyigikira, mbese nta baterankunga tubona, biba bigoye, gusa dukomeza kwiringira ko hari icyo Imana izakora."

Mutambo Patrick afite intego yo kwagura Impano ye, akanerera imbuto nziza abari n’abagana mu nzira y’agakiza.

Uyu muhanzi arimo no gutegura igitaramo ku italiki 16/02/2020 yise Sacrifice of worship, ategura buri mwaka aho kuri iyi nshuro azaba ari kumwe n’ibyamamare muri uru ruhando rwa muzika nka Patient Biziman, Nelson Mucyo, Patrick Masasu, itsinda true promises n’abandi.