Published Saturday , on 23 March 2019, 08:45:18 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Paccy B ni umusore w’umuhanzi nyarwanda ukunze gukorera muzika ye mu gihugu cya Kenya aho arimo kuba muri iki gihe, ubwo aheruka mu Rwanda ngo yari afite amatsiko menshi kuri muzika nyarwanda, nk’inzu za muzika n’ibindi, nyuma yo kujya ahantu hasanzwe hakorerwa muzika mu Rwanda ngo yasanze hari impinduka nyinshi bitewe n’akazi yabonye bakoze muri muzika nyarwanda n’uko barimo gukora ubu, bijyanye n’ireme ry’ibihangano ajya yumva.


Paccy B n’inshuti ze

Mu kiganiro Paccy B yagiranye n’umunyamakuru wa NONAHA, ku kibazo cy’uko yabonye muzika nyarwanda, yagize ati "Mbere ya byose reka mbabwire ko nari nkumbuye u Rwanda nkunda, narahageze nkabura aho njya n’aho ndeka, naratembereye cyane, mpura n’inshuti, turasabana gusa nari mfite igihe gito, bijyanye n’ubwuzu nari mfite, byambereye nk’agatonyanga mu nyanja."

Yakomeje agaruka kuri muzika maze ati "Muzika nyarwanda imaze gutera imbere cyane kuko si nka mbere aho wasangaga havugwa umuhanzi umwe, babiri cyangwa batatu nabo bumvikana mu gihugu gusa, ubu no hanze yacyo ibihangano nyarwanda byarahageze cyane, n’ubwo bitari ku rwego rwo hejuru cyane, gusa ibihangano nyarwanda biracurangwa muri Afurika cyane cyane iyo mu bihugu byo mu Burasirazuba, na Kenya irimo."


Mu duce Paccy B yasuye harimo Rubavu

Paccy B avuga ko hari impinduka nyinshi zirimo n’uburyo bwo kumenyekanisha ibihangano bwagutse kandi bukaba bwinshi nko ku mbuga nkoranyambaga, amaradiyo yiyongereye n’ibindi.

Akomeza avuga ko kandi igitutu cy’uko abatunganya muzika bahinduye imyumvire ko ubu batagikora indirimbo zumvwa imbere mu gihugu gusa, ibi byatumye bakora cyane kandi bagahanga udushya mu byo bakora bigatuma bikurura abakunda muzika ikoranye ubuhanga.


Aha barimo gusubiramo indirimbo ze

Ubwo yatugezagaho indirimbo ye nshya, twamubajije aho yakuye inganzo maze ati "Nashimishijwe no gusanga muzika nyarwanda itagikorwa nko kwishimisha ahubwo nk’akazi gatunze ba nyirako, ikindi natunguwe no gusanga hari imirimo nasize mu Rwanda yarafatwaga nk’idahabwa agaciro ariko ubu ikaba itunze abantu, nko koza inkweto, kuzihanagura, ..., ibi rero byambaye inganzo, mpanga iyi ndirimbo nise Kora akazi", akomeza asobanura ko muri iyi ndirimbo aba akangurira abantu gukora nta gusuzugura akazi cyane ko icya mbere ari icyo kaguha.


Indirimbo ye nshya yayise "Kora akazi"1

Paccy ubu ngo aranitegura gukomeza muzika ye ashyira hanze ibihangano bitandukanye cyane ko ngo agikeneye kuzamura no kwamamaza muzika ye.