Published Saturday , on 19 November 2022, 06:17:18 by Aisha Umukobwa

Moses Turahirwa yatangaje ko yeguye ku murimo w’ubuyobozi no guhanga imyenda y’abagabo n’abagore mu kigo cyitwa Moshions.

Ikigo Moshions cyamamaye cyane ku gukora imyenda yitwa ’Nyarwanda’ yambarwa n’abakomeye haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Mu kiganiro yaherukaga kugirana n’ibiro ntaramakuru by’abashinwa Xhuanet,yatangaje ko ibyo akoresha byose mu kazi ke ko guhanga imyambaro ari ibikomoka mu Rwanda cyangwa se bikagirana isano n’iby’ahandi muri Afurika.

Uyu musore w’imyaka 30 yatangiye gukorana n’ikigo Moshions mu mwaka wa 2015.

Avuga ko mu myaka yari amaze akora aka kazi yize kandi yaguye ubumenyi n’ubuhanga muri uyu mwuga.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: "Neguye ku mugaragaro ku kazi ko kuba umuntu ukora imyenda y’abagabo n’abagore muri Moshions. Nahigiye byinshi kandi byatumye mba umuntu uboneye muri uyu mwuga. Nzakomeza gukorana n’iki kigo mu bihe biri imbere."

N’ubwo Moses Turahirwa atatangaje icyatumye yegura ku buyobozi bw’iduka nka ririya ryambikaga abakomeye, hari hashize igihe runaka agaragaye yambaye imyenda yerekana uko ateye, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakaba barabifashe nko kutiyubaha.