Published Friday , on 11 May 2018, 09:03:00 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 umunyamakuru wa Radio Ishingiro na Nonaha.com, yasezeranye n’uwo yihebeye Yadufashije Sarah.

Nkurunziza Pacifique yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye bya hano mu Rwanda, birimo Hot FM na Energy Radio kuri ubu akaba ari kubarizwa kuri Radio Ishingiro ndetse na Nonaha.com.

Uyu munyamakuru avuga ko uyu munsi ari uw’ibyishimo bikomeye kuko gusezerana mu mategeko ari umunsi w’amateka kuri we.

Yagize ati "Nta bintu byinshi navuga, gusa icyo nababwira iyo urukundo ruvuze nta kindi ukora uretse kurwumvira, ibi byose mubona rero ni urukundo ruri kwivugira".

Nkurunziza Pacifique avuga ko yari amaranye na Yadufashije Sarah imyaka itandatu baziranye, biteganyijwe ko bazasezerana imbere y’Imana tariki 4 Kanama 2018.

Amafoto