Published Wednesday , on 21 August 2019, 20:15:27 by Igorora Iritararenga Dieudonne

Gaju Rosette ni umwari uririmba indirimbo zahimbiwe kuramya no guhimbaza Imana mu njyana zitandukanye, ubu ari gutegura igitaramo cyagutse cyo kuramya no guhimbaza Imana.

Rosette Gaju asobanura ko ari igitaramo yise ’’Akira amashimwe’’ kizibanda ku gushima Imana ku bwo kumurinda gutakariza ubuzima mu mpanuka n’indwara. Yagize ati’’ Ni byo koko nateguye igitaramo aho nzaba nshima Imana ko yandinze urupfu ubwo nakoraga impanuka ya moto ndetse nanarwara ikibyimba mu mutwe, ibi byose Imana yakoze imirimo ikomeye, abantu bazaze dufatanye gushima Imana.’’


Gaju Rosette aha yari kumwe na Liliane Kabaganza mu gitaramo

Gaju Rosette yadutangarije ko kwinjira muri iki gitaramo ari ubuntu.

Uyu Gaju Rosette, ngo si wenyine kuko hazaba harimo abandi bahanzi nka Clapton bita Kibonke, Maman Zoulu, David Mutamba, Christian, Pascal, amatsinda yo kuramya no guhimbaza Imana n’abandi.

’’Akira amashimwe concert’’ ni igitaramo kizaba ku cyumweru taliki ya 01/09/2019 guhera saa munani kuri Restoration Church i Nyarutarama.